skol
fortebet

Umunyamideri Briana uheruka mu rukundo na Harmonize ategerejwe mu Rwanda[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 04, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Briana Jai ukomoka mu Gihugu cya Australia yamenyekanye mu minsi yashize ubwo yari mu rukundo n’umuhanzi wicyamamare ukomoka mu Gihugu cya Tanzania uzwi nka Harmonize.

Sponsored Ad

Uyu mu nyamideri aje gukorera ibiruhuko mu rw’imisozi igihumbi aho ateganya kuhakorera ibikorwa byinshi bitandukanye mu gihe cya amezi abiri.

Amakuru dukesha Igihe umwe mu nshuti z’uyu mukobwa uri mu Rwanda babana muri Australia yavuze ko Brianna arimo kwitegura kuza gukorera ibiruhuko mu Rwanda ndetse akaba ari naho azizihiriza isabukuru ye y’amavuko.

Yagize ati"“Briana agiye kuza mu Rwanda mu gihe byibuza cy’amezi abiri, aje mu biruhuko ndetse ni naho azizihiriza umunsi mukuru we w’amavuko. Uretse ibyo azaba ari no kwiga Igihugu ku buryo bikunze yanahashora amafaranga kuko ubwo twavuganaga twatekerezaga n’uko twakwimukira inaha.”

Yavuze ko kandi uretse kuruhukira mu Rwanda no kureba aho yashora imari, binashoboka ko bahagira mu rugo ha kabiri.

Ati “Njye namaze gushima inaha ni heza, na Briana namusabye ko yaza akahareba, nahashima nawe nawe hari imishinga twavuganye dushobora kuhakorera."

Byitezwe ko Briana hari ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro azagaragaramo harimo n’indirimbo izafatirwa amashusho akayagaragaramo.

Ibitekerezo

  • Ariko nkaba muba mubamamaza ngo bitumarire iki? Tuvugishe ukuri nk’uyu wamwigiraho iki cyagufasha kwiteza imbere koko?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa