skol
fortebet

Umunyarwanda wigisha muri Amerika kuvuza ingoma, kubyina no kugamiriza arakebura abahanzi nyarwanda

Yanditswe: Wednesday 22, Mar 2017

Sponsored Ad

Umuyarwanda Jacques Nyungura wigisha muri Leta esheshatu zo muri Amerika kubyina, kuvuza ingoma gushayaya, no guhamiriza n’ ibindi bijyanye n’ umuco nyarwanda arasanga abahanzi nyarwanda badakwiye gutwara n’ injyana z’ Abanyamahanga ahubwo bakwiye guharanira ko abanyamahanga bamenya umuziki wa Kinyarwanda.
Leta Nyungura yigishamo ibijyane n’ umuco nyarwanda ni Chicago, Atlanta, Washington, Boston, Texas na ohio.
Uretse kuba ariho akorera kenshi, yananyuze muri kaminuza z’aho zikomeye agenda (...)

Sponsored Ad

Umuyarwanda Jacques Nyungura wigisha muri Leta esheshatu zo muri Amerika kubyina, kuvuza ingoma gushayaya, no guhamiriza n’ ibindi bijyanye n’ umuco nyarwanda arasanga abahanzi nyarwanda badakwiye gutwara n’ injyana z’ Abanyamahanga ahubwo bakwiye guharanira ko abanyamahanga bamenya umuziki wa Kinyarwanda.

Leta Nyungura yigishamo ibijyane n’ umuco nyarwanda ni Chicago, Atlanta, Washington, Boston, Texas na ohio.

Uretse kuba ariho akorera kenshi, yananyuze muri kaminuza z’aho zikomeye agenda yigisha umuco nyarwanda zirimo Duke Universty, Dayton iba mu majyaruguru ya Caroline , Harvard , Clark college ndetse na Hamilton n’izindi.

Jacques Nyungura avuga ko ako kazi akora atari amaburakindi. Ahubwo byari uko wasangaga mu bice bitandukanye bya Amerika uwari uzi u Rwanda yavugaga ko habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nta kindi aruziho.

Bitandukanye cyane n’ubu aho usanga benshi mu banyeshuri yigisha kubyina USA bafata ingendo bakaza mu Rwanda kwihera ijisho ku byo bahabwirwa.

Nubwo ataba mu Rwanda, avuga ko bidakwiye ko abahanzi b’ubu bakumva ko injyana z’inyamahanga bazirutisha iz’Umuco mu buryo bwo gushaka kwamamara.

Ahubwo ko bakwiye guharanira ko n’ibyo bihugu bigana injyana zabyo byakwifuza kumenya ibyiza by’imbyino nyarwanda n’umuco muri rusange.

Yagize ati “Aho isi igeze ubu si ukwigana ibyo ubona abandi barimo gukora. Ni uguhagarara kuwo uriwe ubundi ugaharanira kuba intanga rugero ku bakubona. Umuco wacu nta muntu ku isi utakwifuza kuwumenya. Mureke kuwangiza ahubwo muwusigasire”

Mbere yuko Jacques Nyungura ajya muri Amerika, avuga ko yabanje kwigisha izo mbyino mu Burundi, Uganda, Africa y’Epfo n’ahandi. Ubu akaba anateganya gushinga ishuri rye aho kujya muri izo leta kuhigishiriza.

Src: Umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa