skol
fortebet

Umunyarwandakazi Sonia Rolland ari gukurikiranwa kubera impano ikomeye yahawe

Yanditswe: Thursday 02, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Uwitonze Sonia Rolland wabaye Nyampinga w’Ubufaransa mu mwaka wa 2000 yatangiye gukurikiranwa n’ubutabera kubera impano y’inzu (Appartment) yahawe na na Omar Bongo wahoze ari Perezida wa Gabon muri 2003.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Le Parisien ku wa Mbere tariki 30 Gicurasi 2022, cyatangaje ko uyu mugore w’abana babiri, yifashishije umwunganira yitabye ubutabera i Paris mu Bufaransa ngo asobanure iby’iyi nyubako.

Sonia Rolland yitabye Urukiko i Paris akurikiranyweho ibyaha birimo “Guhisha ibyanyerejwe biturutse mu mitungo ifitiye inyungu rubanda nyamwinshi”, “Ruswa” no “Gukoresha umutungo w’abandi nabi” biri mu mujyo w’amahugu.

Sonia Rolland yiregura yavuze ko atari azi inkomoko y’amafaranga yaguzwe iyo nyubako, yongeraho ati “Ntabwo nari nzi ko umuryango wa Bongo ufite imitungo myinshi waguze mu Bufaransa.”

Iyi nyubako yahawe Sonia Rolland iri ku rutonde rw’imitungo myinshi yatangiye gukorwaho iperereza kuva mu 2007 mu Bufaransa bikekwa ko yaguzwe mu mafaranga yanyerejwe na Perezida Omar Bongo.

Umunyamategeko wa Sonia Rolland Uwitonze, Maître Charles Morel, yavuze ko uyu mugore igihe yahabwaga inyubako mu 2003 yari akiri umwana ku buryo atari kumenya ko ayihawe ivuye mu kunyereza umutungo w’igihugu.

Ati “Yari umukobwa w’imyaka 22 y’amavuko. Yari ari kuza mu gihe cyo kujya mu Isi adafite byinshi aziho. Nta burambe yari afite mu byo yari yinjiyemo.”

Yakomeje avuga ko uretse ibyo yanizeye cyane noteri wemeje iby’iyi mpano yahawe akagaragaza ko inyubako ibaye iye.

Muri Werurwe umwaka ushize ni bwo byatangajwe ko Iperereza ryakozwe n’Ibiro Bikuru Bishinzwe Kurwanya Ibyaha Bikomeye by’Imari (OCRGDF) mu Bufaransa, ryatahuye ko Sonia Rolland hari inyubako nini yo guturamo (appartement) yahawe nk’impano mu 2003 na Omar Bongo wahoze ari Perezida wa Gabon.

Iyi nyubako ifite agaciro ka miliyoni 524.7 CFA, akabakaba miliyoni miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uwitonze Sonia Rolland yitabye Polisi mu Bufaransa ku wa 6 Mutarama 2021 kugira ngo asobanure ibijyanye n’iyi nyubako ye iri i Paris.

Iyi nyubako yatanzwe nk’impano nyuma y’aho Sonia Rolland yari amaze kuba ikimenyabose akaba nyampinga wa mbere ukomoka muri Afurika wegukanye iri kamba mu Bufaransa.

Kubera imbaraga yatewe no kwegukana ikamba rya Miss France mu 2000, Sonia Rolland yatangiye gutera inkunga amarushanwa y’ubwiza muri Afurika harimo na Gabon ndetse aha ni ho yahuriye n’uwari umugore wa Omar Bongo, Edith Bongo batangira kuba inshuti gutyo.

Ngo nyuma yaje guhura na Omar Bongo ubwe. Mu 2002 mu isangira ari kumwe n’aba bombi, ngo Edith Bongo yamusezeranyije impano nk’ishimwe ry’iyindi shusho ya Afurika yagaragaje.

Mu 2003, Sonia Rolland ni bwo yamenyeshejwe ko yahawe inzu ariko bikozwe n’abandi bantu batari Bongo, ndetse nyuma uyu wari ukiri umukobwa muto yasabye ko hari impinduka zayikorwaho.

Nyuma yo guhabwa iyi mpano ariko Sonia Rolland ntiyigeze abaza inshuti ze nshya zari ziyimuhaye ngo amenye aho amafaranga yayiguzwe yavuye. Nyuma yo gukora iperereza, byagaragaye ko iyi nzu yaguzwe mu izina rya sosiyete yo mu Bufaransa yari yarahishwe ikora ibyo kurimbisha ahantu n’imitako.

Iyi sosiyete ifite ishami muri Gabon, yari ifite konti muri banki ya BNP yo mu Bufaransa ndetse amafaranga menshi ya Bongo ni ho yanyuzwaga akabikwa mu Bufaransa.

Sonia Rolland Uwitonze wahawe appartement na Omar Bongo witabye Imana mu 2009, yavukiye i Kigali ku wa 11 Gashyantare 1981. Yabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000 akaba ari Umu- métisse wa mbere w’Umunyafurika wageze kuri uwo mwanya wo kuba Nyampinga.

Sonia afite se w’umufaransa acques Rolland witabye Imana na Nyina w’Umunyarwandakazi Landrada.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa