
Umukinnyi wa filime w’Umunyarwandakazi, Natacha Ndahiro yavuze ko adafite ikibazo na gito cyo gukina filime irimo imibonano mpuzabitsina, igihe byaba bifite icyo bimumarira mu rugendo rwe rwa sinema.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Natacha yasobanuye ko ibyo akina mu mafilime ari akazi nk’akandi, kandi ko inshuti n’umuryango we babizi neza. Yagize ati: “Abo tubana barabizi ko ari akazi. Ibyo dukina ni ibintu bisanzwe tubona mu yindi sinema ku rwego mpuzamahanga.”
Yavuze ko atarwanya gukina agace karimo gusomana cyangwa ibindi byashobora gukorwa mu rukundo, igihe cyose ari mu nyungu z’umwuga. Yagize ati: “Niba ari filime igiye kunyura kuri Netflix, kandi izamfasha gutera imbere, nakora ibyo bisabwa byose.”
Yongeyeho ko Abanyarwanda bakwiye kumva ko ibibera muri filime ari akazi, atari ibintu byo gutera ipfunwe, kuko no mu zindi sinema zo hanze babibona ariko ntibabigire ikibazo.
Natacha Ndahiro amaze kwamamara mu mafilime menshi arimo Natacha Series, Love is my Sin, Masezerano, Annah, Care na Lover’s Cage—filime iherutse gusohoka ikagarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera agace karimo gusomana.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *