skol
fortebet

Umunyarwenya Eric Omondi yishyize mu kaga gakomeye nyuma yo guteza imyigaragabyo

Yanditswe: Thursday 18, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyarwenya w’Umunya-Kenya, Eric Omondi, yigaragambirije ku Nteko Ishinga Amategeko muri Kenya, ashaka ko abahanzi bo muri icyo gihugu bahabwa umwanya munini mu bitangazamakuru kurusha abo hanze.

Sponsored Ad

Umunyarwenya Omondi yafunzwe azira guteza umutekano muke ku Nteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu ariko nyuma y’amasaha make aza gufungurwa.

Icyatumye uyu munyarwenya yigaragambya ngo ni uko ashaka ko abahanzi muri rusange muri Kenya bahabwa agaciro ndetse hakabaho n’impinduka ku kuntu bafatwa uyu munsi mu ruganda rw’imyidagaduro.

Kuva mu cyumweru gishize umunyarwenya Eric Omondi yakomeje kumvikana avuga ko mu gihe abanyamategeko batahindura itegeko rigenga imiziki muri Kenya azigaragambiriza ku nteko ishinga amategeko.

Umunsi yari yatanze wa nyuma wari kuya tariki 16 ugushyingo wo kuba iri tegeko ryashizweho bitabaye ibyo agahagurutsa imyigaragambyo karahabutaka igana ku nteko ishinga amategeko ya Kenya yari buterane uyu munsi ku wa kabiri.

Eric Omondi yavugaga ko arambiwe agasuzuguro gakorerwa abahanzi bo muri Kenya kandi ko niba abahanzi bakuru mu muziki badashaka ko bihinduka abahanzi bashya bazabikora.

Nyuma yuko Eric Omondi avuze ko akeneye ko ibitangazamakuru byose muri Kenya bizajya bicuranga imiziki y’abahanzi b’abanyakenya byibuze ku kigero cya 75% , abahanzi barimo Bahati , Bienaime wo muri Sauti Sol na Khaligraph Jones bari mu bakomeye muri Kenya bakomeje kwamaaganira kure ibyo uyu munyarwenya avuga.

Ni mu gihe ku rundi ruhande abahanzi bakomeye mu karere ka afurika y’iburasirazuba nka Jose Chameleon bo bamaze kwemeza ko bashyigikiye uyu munyarwenya uri kurwanirira umuziki wa Kenya.

Eric Omondi amaze iminsi irenga ibyumweru bibiri yihariye imitwe y’inkuru mu binyamakuru byo mu karere ka afurika y’iburasirazuba kubera iki gikorwa cy’impinduramatwara yatangiye. Nyamara nubwo bimeze bityo hari abakomeje kumushinja ko ibi byose ari kubikorera kwamamara.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga uyu munyarwenya agaragara ahanganye na polisi ndetse yashyirwa mu modoka akanga guhita ajyamo. Nyuma aza gushyirwamo ku gahato akajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi muri Nairobi.

Ikinyamakuru The Star cyo muri Kenya cyatangaje ko uyu muhanzi avuga ko abahanzi bakwiriye kujya bishyurwa amafaranga akwiye mu bikorwa bitandukanye batumiwemo ndetse asaba ko bazajya bahabwa amafaranga amwe n’ayo abanyamahanga batumirwayo bahabwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa