skol

Umunyarwenya Reggie Carroll yishwe arashwe

Yanditswe: Monday 25, Aug 2025

featured-image

Umuhanzi w’ikinamico n’urwenya Reggie Carroll, wari umaze imyaka myinshi amenyerewe mu bitaramo byo gusetsa muri Amerika, yapfuye afite imyaka 52, azize amasasu yarashwe ku wa Gatatu tariki ya 20 Kanama 2025 mu mujyi wa Southaven, Mississippi.

Polisi y’uwo mujyi yatangaje ko yakiriye amakuru y’iraswa ahitwa Burton Lane, aho yahise yoherezayo abapolisi n’abaganga. Nubwo hakoreshejwe uburyo bwose bwo kumurokora, Carroll yahise yitaba Imana.

Inzego z’umutekano zatangaje ko umugabo umwe yatawe muri yombi, akaba akurikiranyweho icyaha cyo kwica Carroll. Polisi yongeyeho ko iperereza rigikomeje, inashimira abaturage ku bufatanye bagaragaje muri ibi bihe.

Reggie Carroll, ukomoka i Baltimore, yari umwe mu banyarwenya bakunzwe cyane mu bitaramo bya ’stand-up comedy’, kandi yakunze kugaragara mu biganiro bitandukanye bya televiziyo. Mu byo yakoze harimo igice cy’ikinamico ’Showtime at the Apollo’, ndetse mu mwaka wa 2023 yatunganyije ndetse anayobora igitaramo cyiswe ’Knockout Kings of Comedy’.

Carroll yari azwi kandi mu bufatanye bwe bwa hafi n’umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya Mo’Nique. Uyu mugore wamwise “umuvandimwe mu rwenya” yanditse ubutumwa bwuje amarangamutima kuri Instagram, ashimangira ko igihe cyose bamaze bakorana cyari icy’ibyishimo n’ubusabane.

Yagize ati: “Iyi ni yo mpamvu mpora mvuga ko tugomba gufata abantu neza, kuko ntituba tuzi niba tuzongera kubabona. Igihe cya nyuma twamaranye na Reggie cyari igitangaza. Sinagira amarira y’agahinda kuko byose byari ibyiza.”

Umuvandimwe wa Carroll, Jonathan Carroll, na we yashimye urukundo n’ubufasha byagaragajwe n’inshuti, umuryango ndetse n’abafana nyuma y’urupfu rwe. Mu butumwa yanditse kuri Facebook yagize ati: “Urukundo rwanyu rwadufashije guhangana n’ibi bihe bikomeye – mwarakoze cyane!”

Ku rundi ruhande, Mobtown Comedy Club yo muri Baltimore, aho Carroll yakunze gukorera, yamuhaye icyubahiro ishimangira ko yari umwe mu banyarwenya b’imena bayo, bityo urupfu rwe rukaba ari igihombo gikomeye ku muryango mugari w’abakunzi b’urwenya muri Amerika.

Umunyarwenya Reggie Carroll yitabye Imana azize amasasu yarasiwe mu mujyi wa Southaven

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa