skol

Umunyezamu wa Chelsea FC yakoze ubukwe na Miss Miss Espagne[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 26, Jun 2023

featured-image

Kepa Arrizabalaga ukinira ikipe ya Kepa Arrizabalaga yasezeranye n’umukunzi we Andrea Martínez Fernandez wegukanye ikamba rya nyampinga wa Espagne muri 2020.
Kuri iki cyumweru tariki ya 25 Kamena 2023, nibwo i bwo ubukwe bw’ibyamamare byombi bwabereye mu Mujyi wa Marbella muri Espagne.
Kepa Arrizabalaga Revuelta, ni umunyezamu wa Chelsea kuva mu 2018. Mu gihe cyose yahamaze ntiyigeze yumvikana kenshi mu nkuru z’urukundo, ariko mu mwaka umwe ushize yatangiye kugirana ibihe byiza n’uyu (…)

Kepa Arrizabalaga ukinira ikipe ya Kepa Arrizabalaga yasezeranye n’umukunzi we Andrea Martínez Fernandez wegukanye ikamba rya nyampinga wa Espagne muri 2020.

Kuri iki cyumweru tariki ya 25 Kamena 2023, nibwo i bwo ubukwe bw’ibyamamare byombi bwabereye mu Mujyi wa Marbella muri Espagne.

Kepa Arrizabalaga Revuelta, ni umunyezamu wa Chelsea kuva mu 2018. Mu gihe cyose yahamaze ntiyigeze yumvikana kenshi mu nkuru z’urukundo, ariko mu mwaka umwe ushize yatangiye kugirana ibihe byiza n’uyu mukobwa bakomoka hamwe muri Espagne.

Ni umukinnyi utarahiriwe n’umwaka wa 2021/22, ariko mu 2022/23 yongera kwigaragaza nk’umunyezamu mwiza muri Chelsea nubwo iyi kipe itigeze yitwara neza nk’uko bigomba.

Bamwe mu bitabiriye ubu bukwe bari mu bakinnyi bashobora kudakomezanya na we muri Chelsea, barimo rutahizamu Kai Havertz wifuzwa na Arsenal na Mateo Kovačić wifuzwa na Manchester City. Aba bakinnyi bombi bitabiriye ibi birori bafatanye agatoki ku kandi n’abakunzi babo.

Jorginho wakinnye muri Chelsea, yashyize hanze amashusho ari muri ubu bukwe ari kumwe na Havertz, benshi bayabonye bashimangira ko aba bombi bari hafi gukinana muri Arsenal.

Kepa w’imyaka 28, yakoze ubu bukwe hari amakuru amwerekeza muri Arabie Saoudite, ariko we ahishura ko icyo yifuza ari ukuguma muri Chelsea akitwara neza ku buryo azabona umwanya ubanzamo kandi uhoraho.

Ntabwo abo ari bo bakinnyi bonyine bari mu bukwe, ahubwo na rutahizamu wa Atlético Madrid, Alvaro Morata wakinanye na Kepa mu Ikipe y’Igihugu ya Espagne na Chelsea, yari yitabiriye ubu bukwe ari kumwe n’umukunzi we.

Miss Andrea Martínez yatangiye gukundana n’uyu munyezamu muri Gashyantare 2022, nyuma y’amezi arindwi gusa amwemerera kuzabana ubuzima bwe bwose busigaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa