Umupasiteri yajyanywe mu bitaro nyuma yo gushaka guca agahigo ko guhobera igiti amasaha 80
Yanditswe: Thursday 08, Jan 2026
Pasiteri Jimmy Irungu wo mu gace ka Murang’a muri Kenya, yajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kugwa igihumure ubwo yashakaga guca agahigo ko kumara amasaha 80 ahobeye igiti.
Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane. Pasiteri Irungu yiyemeje guca aka gahigo nk’ubukangurambaga bwo kurwanya kanseri, ndetse koko agerageza kubisohoza.
Uyu mugabo yamaze amasaha 79 n’iminota 40 ahobeye iki giti. Ubwo yaburaga iminota 20 ngo ace agahigo ke yahise agwa igihumure.
Abakurikiranaga iki gikorwa bahise bamujyana mu bitaro bya Murang’a, ndetse nyuma y’amasaha make aza kuzanzamuka. Ikibazo yagize gishingiye ahanini ku munaniro wo kumara amasaha menshi ahagaze.
Ubukangurambaga bwo guhobera igiti mu rwego rwo kurwanya kanseri bumaze igihe bukorwa muri aka gace. Pasiteri Irungu ni we wamaze igihe kinini nubwo atageze ku ntego yifuzaga.
Pasiteri Jimmy Irungu yajyanywe mu bitaro nyuma yo gushaka guca agahigo ko guhobera igiti amasaha 80
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *