skol
fortebet

Umupfumu Rutangarwamaboko yavuze icyo indagu ze zimwereka kuri Mister Rwanda,afata nk’ubukunguzi

Yanditswe: Saturday 02, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Rutangarwamaboko Modeste Nzayisenga umupfumu umaze kumenyekana cyane yatangaje icyo indagu ze zimwereka kuri Mr Rwanda, avuga ko we abifata nk’ubukunguzi no kutigisha abana umurimo bakarusha kuba abanebwe.

Sponsored Ad

Ibi Rutangarwamaboko yabitangaje yifashishije imbugangoranyambaga akoresha.

Yanditse ati “U Rwanda si urwo kugwiza inkorabusa, Musigeho! Gufatirana utwana tw’udusore dushonje aho kutwigisha umurimo wadukiza inzara ukadushora mu kwimaringa ngo ejo tuzasarura ubukungu, witwaje u Rwanda, njye imandwa nkuru y’u Rwanda kandi umupfumu mukuru mu bicumbi ndareba mu ndagu ngasanga ari ubukunguzi gusa.”

Yavuze ko nta kizima yiteze muri iri rushanwa cyane ko kuri we nta n’icyiza yigeze abona muri Miss Rwanda yaribanjirije. Uyu mugabo yavuze ko u Rwanda rukomeje kugorwa kubera gutesha agaciro abasore n’inkumi kandi aribo Rwanda rw’ejo.

Ati “Ariko Rwanda wagorwa wagorwa ye. Mu gihe twari tutaranereza intsinzi y’amahano yateye mu byitwa Miss Rwanda byatesheje agaciro Nyampinga w’u Rwanda kandi biyiyitirira bikandagaza nyirizina umukobwa i Rwanda, aba bahungu nabo babaye banyamwongerabibi bati ahubwo ntakari kabaye reka natwe ’tuhatwike hashye hakongoke’ nk’uko bakunze kubivuga muri za mvugo zabo badahanwa ngo bumve.”

Yakomeje avuga ko mu gihe nta bagangahuzi baraboneka ngo bakureho ibyazanywe na Miss Rwanda haje Mister Rwanda.

Arangije ati “Bundi buhe i Rwanda umusore yisakumana ubusa akitora akikamata akimaringa imbere y’abantu yikatakata by’amafiyeri atampaye agaciro ngo ubwo ararata ko azaba intwari y’u Rwanda kandi akagira ibitekerezo bizima bizaruzamura ndetse akimana umuco warwo?”

Ibi byaje bisanga ibindi biri kuvuugwa n’abantu benshi batandukanye bavuga ko iri rushanwa ntacyo rimaze ntanicyo risobanuye bitewe n’ibyo bashingiraho bavuga ko atari ibyingenzi k’umusore.

Umuhanzi Danny Vumbi aaheruka kuvuga ko umusore ubwiza bwe budakwiriye kureberwa mu gihagararo.

Yavuze aba basore bahatanira ikamba ry’ubwiza bakabaye bahugiye mu gushaka ifaranga kuko yaje gusanga ubwiza bw’umusore buba mu mufuka.

Ati"akanama nkemurampaka kari gakwiriye kujya kabanza kubabaza umubare w’amafaranga ahwanye n’imitungo yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa