skol
fortebet

Umuramyi Anette Murava yahishuye ikigeragezo gikomeye yahuye nacyo nyuma yo gusohora indirimbo’Niho Nkiri’

Yanditswe: Monday 30, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wubatse izina nka Anette Murava yahishuye ikigeragezo cy’uburwayi yahuye nabwo nyuma yo gushyira hanze indirimbo ’Niho Nkiri’ yakoze ku mitima ya benshi.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa uherutse kwambikwa impeta n’umukunzi we atifuje kugaragaza mu itangazamakuru yahishuye ko yahuye n’uburwayi bukomeye nyuma yo gusohora indirimbo ’Niho Nkiri’ bwatumye aba mu bitaro amezi menshi.

Mu kiganro na Chita yavuze ko yahuye n’uburwayi nawe ubwe atabasha gusobanura ati" Mu byukuri sinzi ngo nakubwira ngo nari ndwaye iki kuko hari igihe n’abaganga bakuvura bakaguha imiti bitewe naho ubabwira urimo kubabara ariko bagusuzuma uburwayi ntibugaragare".

Anette yakomeje avuga ko gukira kwe abikesha Imana kuko aho yabonaga bigoye ariho Imana yakoreye ati" Ndashima Imana yankijije kuko nageze aho numva nta mwuka nkifite kuko ijwi ryari ryaragiye urumva ko no kuririmba ntibyari bigishobotse ariko Imana yarigaragaje".

Mu kiganiro umunyamakuru yamubajije amatariki yamushimishije muri uyu mwaka 2022 avuga ko amatariki ari menshi ariko by’umwihariko 27 Werurwe avuga ko hari ikintu gikomeye Imana yakoze k’umuryango wabo undi munsi w’umwihariko kuri we yavuze ko ari umunsi yambitswe impeta n’umusore akunda.

Yabajijwe kandi ikintu kimuteye amatsiko mu rugo rwe ati" Ikintu cyose mu rugo rwange kinteye amatsiko kuko sindarugeramo gusa ubukwe bwange buzaba ari bwiza uko mbitekereza nk’abaramyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa