skol
fortebet

Umuraperi Eminem yibasiwe na mugenzi we The Game wavuze ko ntacyo ashoboye

Yanditswe: Tuesday 31, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi uzwi ku izina rya The Game yibasiye mugenzi we Eminem avuga ko atamurusha ubuhanga mu kurapa ahubwo ko icyo yamurushije ari ukumenyekanishwa ndetse no gushyigikirwa.

Sponsored Ad

Jayceon Terrel Teylor wamenyekanye nka The Game mu ruhando rwa muzka muri Leta zunze ubumwe za Amerika yibasiye mugenzi we Marchall Bruce Mathers wamenyekanye nka Eminem ndetse akaba afatwa na nk’umwami mu njyana ya Rap.

Kuwa 27 Gicurasi 2022 The Game ubwo yari mu kiganiro kuri Chanel ya Youtube yitwa All The Smoke Podcast yibasiye mugenzi we Eminem avuga ko nubwo ari umuhanga mu kwandika imirongo ariko ko mukurapa atamushyikira.

Uyu muraperi yagize ati" Iyo mvuze ko iyo mvuze ko natsinda Eminem mu rugamba rwo kurapa, cyangwa ko Eminem atari umuraperi urenze, iyo mvuze ko murusha mba ngomba gufatwa nk’umuraperi urusha abandi bose muri Califonia".

The Game yakomeje avuga ko icyo agamije atari ukugaragaza Eminem nk’umuswa ahubwa icyo ashaka kugaragaza ari uko amurenze ndetse ko icyo batandukaniyeho ari uko batagize amahirwe angana.

Ati" Ntabwo ndimo kuvuga ko atashobora kurapa, kuko afite ubumenyi, icyo nshaka gusobanura ni uko ndi umuraperi urenze. Ntabwo nigeze mbona amahirwe nkayo yabonye, ntabwo banshoyemo amafaranga nkayo bamushoyemo".

Abantu benshi bakomeje kwibaza kubyo The Game yavuze ndetse bategereza ko Eminem haricyo yabivugaho baraheba.

The Game yasoje avuga ko yiteguye amagambo y’abantu nyuma yibyo yavuze ariko avuga ko ntaho yibeshye kandi ko abaye yanibeshye Eminem yabigaragaza abinyujije mu bikorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa