skol
fortebet

Umuraperi Marshal Mampa umaze igihe afuguwe yahishuye ko producer Producer Fizzi yakatiwe burundu

Yanditswe: Tuesday 04, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Sponsored Ad

Umuraperi Marshall Mampa uherutse gufungurwa, yavuze ko Producer wamenyekanye mu gutunganya indirimbo z’abahanzi batandukanye Fizzi , yakatiwe igifungo cya burundu bitewe no gukoresha ibiyobyabwenge.

Ibi byatangajwe n’umuraperi Masho Mampa wari umaze imyaka ine afunzwe azira gukoresha ikiyobyabwenge cya Heroine.

Ubwo yaganiraga na Big Town TV, Masho Mampa yavuze ko akimara gukatirwa imyaka ine, yagowe no kubyakira arajurira ariko aturishwa nuko hari abandi bakatiwe imyaka myinshi barimo na Fizzi wakatiwe burundu.

Ati “Numvaga ko ntazayirangiza iyo myaka, naranajuriye njuriye barambwira bati ihanganire ibihano musaza, uburoko ni ubwo, abandi barabaha imyaka 25, abantu bakatiye imyaka myinshi, Fizzi uramuzi producer akatiye burundu kubera ibyo bintu.”

Fizzi yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda mu 2018 icyo gihe yavuze ko yari yarabaye imbata ya Mugo (Heroine) ku buryo yajyaga yambara ubusa ntabimenye.

Icyo gihe yatawe muri yombi ari kumwe n’abandi bantu 11 bose bakekwagaho gukoresha ibiyobyabwenge.

Itegeko itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda ryakajije ibihano ku cyaha cyo kunywa, gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge cyarakajijwe.

Icyaha cy’ibiyobyabwenge ni kimwe mu byaha bikomeje kwiyongera cyane mu gihugu cyacu, guhindura isura kw’icyi cyaha kwatumye uko cyasobanurwaga nk’icyaha ndetse n’ihanwa ryacyo bitakigendanye n’igihe, ukurikije isura n’intera kigenda gifata, akaba ariyo mpamvu muri iri tegeko rishya ibihano byakajijwe mu rwego rwo guca intege ababinywa, aba bicuruza bakanabikwirakwiza mu gihugu, aba bihinga n’abandi babikoresha mu buryo butemewe n’amategeko.

Mu ngingo ya 263 igika cya 1 havuga ko umuntu wese ufashwe urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha. Igihano giteganyijwe kuri iki cyaha kivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri cyangwa imirimo y’inyungu rusange.

Naho mu gika cya gatatu cy’iyi ngingo havuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Umuntu wakoze iki cyaha akagikora mu buryo bwo gushaka indonke cyangwa bwo gukorera amafaranga aba akoze icyaha bityo n’ibihano bikajyana n’uburemere bw’icyaha bitewe nuko yakoze icyo cyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko uwakoze icyi cyaha ahanwa mu buryo bukurikira:

1 º igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri ariko atarenze miliyoni mirongo itatu ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye;

2 º igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (20ans-25ans) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni cumi n’eshanu ariko atarenze miliyoni makumyabiri iyo ari ibiyobyabwenge bikomeye;

3 º igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atageze kuri miliyoni icumi ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Kubijyanye nuburemere bw’iki cyaha nakwibutsa ko iteka rya minisitiri ufite ubuzima munshingano ze ariwe ugena urutonde rugize ibiyobya bwenge n’aburi kiciro birimo.

Igikorwa cyose kijyanye no gucuruza, guhinga, gutundisha, guhindura ibiyobyabwegwe bikoreshejwemo cyangwa binjijemo umwana gukora iyo mirimo bigakorerwa mu gihugu imbere cyangwa bigakorwa ku rwego mpuzamahanga, uwinjije umwana muri icyo gikorwa ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni mirongo itatu ariko atarenze miliyoni mirongo itanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa