skol
fortebet

Umuraperi Tyga yatawe muri yombi

Yanditswe: Thursday 14, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ray Nguyen-Stevenson wamenyekanye ku izina rya Tyga nk’umuraperi yatawe muri yombi azira guhohohotera Camaryn Swanson wahoze ari umukunzi we, umushinja kumugirira nabi no kumukomeretsa ijisho bikomeye.

Sponsored Ad

Nk’uko byatangajwe na TMZ ku wa kabiri (12 Ukwakira 2021) , Uyu muraperi w’imyaka 31 y’amavuko yijyanye ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Los Angeles agahita atabwa muri yombi. Nyuma yo gutanga ibihumbi 50 by’amadorali yaje gufungurwa kuri uyu wa Kabiri.

Umuvugizi w’uyu muhanzi witwa Jack Ketsoyan yavuze ko umukiliya we arengana ndetse bikaba bizasobanuka vuba.

Ku wa Mbere nibwo hamenyekanye inkuru y’uko Camaryn Swanson wahoze akundana n’uyu muhanzi mu rukerera rw’uwo munsi tariki 11 Ukwakira 2021, yasakuzaga ari hanze y’inyubako y’uyu muhanzi.

Abo mu muryango w’uyu muhanzi bavuze ko byagaragaraga ko uyu mukobwa yasinze ariko Tyga akamureka akinjira bakavugana.

Ubwo aba bombi binjiraga mu ntonganya Tyga yakubise uyu mukobwa ndetse hari amafoto yagiye hanze nyuma agaragaza umukobwa afite ibikomere mu maso.

Hari amakuru yavugaga ko Camaryn yaje mu rugo rwa Tyga atatumiwe ariko yifashishije imbuga nkoranyambaga yerekanye ubutumwa bugufi yandikiranye na Tyga mbere yo kujyayo. Hari aho agaragaza ko Tyga yari yamwereye kumwoherereza imodoka iza kumujyana iwe.

Nyuma nyina w’uyu mukobwa yaje kumucyura, ndetse banahamagara polisi ngo ize kureba ibyabaye.

Polisi ubwo yazaga mu rugo rwa Tyga yasanze uyu mukobwa afite ibikomere bigaragarira amaso, ndetse itanga raporo y’uko habayeho ihohoterwa ryo mu rugo. Tyga yanze kuvugisha polisi ahitamo kujya ku cyicaro cyayo ngo ababwire uruhande rwe ari nabwo yahise atabwa muri yombi.

Tyga na Camaryn bakundanye mu ntangiriro za 2020, batangira kubigaragaza muri Werurwe uwo mwaka.

Refe:https:.myjoyonline.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa