skol
fortebet

Umuraperi Young Dolph w’imyaka 36 yishwe arashwe

Yanditswe: Thursday 18, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi Young Dolph w’ imyaka 36, yarasiwe mu modoka atwaye ubwo yaragiye guhaha kuri Airways Bouolevard i Memphis ahagana mu ma saa saba zijoro kuri uyu 18 Ugushyingo 2021. Umuyobozi wa polisi yavuze ko arimo kohereza abapolisi b’inyongera hirya no hino mu mujyi kugira ngo bagerageze gukomeza gukora iperereza ku cyaba kishe uyu musore .
Urupfu rwe rwemejwe n’abantu batandukanye barimo na Meya wa Memphis, Jim Strickland, wavuze ko biteye agahinda kuba abantu bapfa ari inzirakarengane. (...)

Sponsored Ad

Umuraperi Young Dolph w’ imyaka 36, yarasiwe mu modoka atwaye ubwo yaragiye guhaha kuri Airways Bouolevard i Memphis ahagana mu ma saa saba zijoro kuri uyu 18 Ugushyingo 2021.

Umuyobozi wa polisi yavuze ko arimo kohereza abapolisi b’inyongera hirya no hino mu mujyi kugira ngo bagerageze gukomeza gukora iperereza ku cyaba kishe uyu musore .

Urupfu rwe rwemejwe n’abantu batandukanye barimo na Meya wa Memphis, Jim Strickland, wavuze ko biteye agahinda kuba abantu bapfa ari inzirakarengane.

Yagize ati “Urupfu rubabaje rwo kurasa umuraperi Young Dolph ni indi mpuruza y’ububabare buzanwa n’ibyaha byo guhohotera abantu. Amasengesho yanjye n’ibitekerezo mbyerekeje ku muryango we n’inshuti.”

Young Dolph wari ufite imyaka 36 yinjiye mu iguriro rya Makeda’s Butter Cookies muri Memphis, umuntu utaramenyekana waje amukurikiye yinjiramo amurasa urufaya rw’amasasu ari narwo rwatumye apfa; nk’uko nyiri iryo guriro Maurice Hill, yabitangarije ikinyamakuru FOX13 cyo mu gace yarasiwemo.

Young Dolph mu 2016 yamenyekanye cyane mu Mujyi wa Memphis kubera album yise “King of Memphis”. Iyi album yanabaye iya 49 ku rutonde rwa Billboard 200. Album ye yitwa “Rich Slave” yabaye iya kane kuri uru rutonde rwa Billboard mu 2020.

Bamwe mu baraperi bagaragaje ko bashenguwe n’urupfu rw’uyu musore barimo Megan Thee Stallion wakoranye na we mu 2020 indirimbo bise ‘RNB’.

Yanditse kuri Instagram, ati “Buri muntu unzi azi ukuntu numvaga umuziki w’uyu mugabo buri munsi. Ruhukira mu mahoro munyabigwi nyawe.”

Gucci Mane na we yanditse ati “Ruhukira mu mahoro nshuti yanjye Dolph. Ibi byakomerekeje umutima wanjye.”

Chance the Rapper na we yanditse agaragaza ko mugenzi we yari umuraperi wa nyawe, amwifuriza kuruhukira mu mahoro.

Muri Nzeri 2017 nabwo Dolph yari yarashwe ariko aza gukira. Muri uwo mwaka byari ubwa kabiri cyane ko muri Gashyantare nabwo yari yarashwe ari mu modoka ntiyagira icyo aba.

Mu 2019 uyu musore yakomojweho cyane mu itangazamakuru nyuma yo kwibwa imikufi ifite agaciro ka $500.000 [509.932.000 Frw] akavuga ko nta mujinya yigeze agirira abajura bamwibye kuko ari umunyamugisha.

Dolph yari mubyara w’umuraperi Juice Wrld na we witabye Imana mu Ukuboza 2019. Asize abana babiri Tre Tre na Ari, yabyaranye na Mia Jaye babanaga.

Urupfu rwe rwakurikiwe n’inkuru zivuga ko mugenzi we w’umuraperi Yo Gotti, bakunze kugirana amahari yaba ari umwe mu barwihishe inyuma ariko nta gihamya yigeze igaragara.
Refe:www.dailymail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa