skol
fortebet

Umuraperikazi Cardi B yahaye impano ihenze cyane umugabo we ku isabukuru ye yamavuko [Amafoto]

Yanditswe: Thursday 23, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperikazi w’icyamamare muri Amerika, Cardi B yatunguye umugabo we Offset ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 30 y’amavuko, maze amuha impano y’amafaranga miliyoni 2 z’amadolari (Miliyari 2Frw).

Sponsored Ad

Belcalis Almanzar wamamaye cyane ku izina rya Cardi B mu muziki, umwe mu baraperikazi bakomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yatunguye umugabo we nawe w’umuraperi Offset ubarizwa mu itsinda rya Migos, ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 30 y’amavuko maze amuha impano y’amafaranga angana na miliyoni 2 z’amadolari bivuze ko mu manyarwanda angana na miliyari 2, nkuko byagiye bigaragara mu mashusho aba bombi bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Cardi B na Offset bakaba bazwiho guhana impano zitangaje dore ko ku isabukuru ye umwaka ushize umugabo we yamuhaye impano y’inzu y’agatangaza.

Ikinyamakuru Hollywood Life cyatangaje ko Kiari Kendrell Cephus uzwi ku izina rya Offset ubwo yari mu birori byo kwizihiza isabukuru ye ku munsi w’ejo, umugore we Cardi B yafashe ijambo agira ati:’’Nakomeje ntekereza ikintu ukunda kurusha ibindi cyane ngo nkiguhe, nsanga nta kintu ukunda kurusha amafaranga, ngizi miliyoni 2 zawe nguhaye uryoherwe n’isabukuru yawe ndagukunda’’. Ubwo Cardi B yarangizaga kuvuga aya magambo yahise ahereza umugabo we cheque iriho miliyoni 2 z’amadolari.

Mu mafoto akurikira dore uko byari byifashe Cardi B aha umugabo we impano ya miliyoni 2 z’amadolari

Cardi B yahaye umugabo we impano ya miliyoni 2 z’amadolari ku isabukuru ye y’amavuko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa