skol
fortebet

Umuririmbyi Saida Karoli ategereje uzaza ku mwica nk’uko yabibwiwe

Yanditswe: Saturday 26, Aug 2017

Sponsored Ad

Saida Karoli, umuhanzi w’icyamamare ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya
akaba umunyambigwi muri Afrika, yatangaje ko afite ubwoba nyuma y’uko yitabye telephone y’umuntu wamubwiye azamwica vuba.
Uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo "Maria Salome” yatangaje ko mu minsi ishize yakiriye telefoni yari imuhamagaye abwirwa ko agiye kohererezwa umuntu uzamwica.
Avuga ko yakiriye iyo telephone ubwo yiteguraga kujya mu kiganiro kuri Radio imwe ikorera mu Tanzaniya agahita afata umwanzuro wo gusubika (...)

Sponsored Ad

Saida Karoli, umuhanzi w’icyamamare ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya
akaba umunyambigwi muri Afrika, yatangaje ko afite ubwoba nyuma y’uko yitabye telephone y’umuntu wamubwiye azamwica vuba.

Uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo "Maria Salome” yatangaje ko mu minsi ishize yakiriye telefoni yari imuhamagaye abwirwa ko agiye kohererezwa umuntu uzamwica.

Avuga ko yakiriye iyo telephone ubwo yiteguraga kujya mu kiganiro kuri Radio imwe ikorera mu Tanzaniya agahita afata umwanzuro wo gusubika urwo rugendonk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Millard Ayo.

Saida Karoli ni umuhanzikazi ni umunya Tanzaniya wavutse ku itariki ya 4/4/1976, azwi mu njyana gakondo yo muri Tanzaniya. Yavukiye mu cyaro cy’ahitwa Rwongwe muri Bukoba ho mu majyaruguru ya Tanzaniya.

Uyu muhanzikazi yagiye aririmbira mu bihugu birimo u Rwanda, Kenya, Tanzaniya, Burundi, Congo ndetse no mu bindi bihugu bitari ibyo mu karere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa