skol

Umuriro watse iwabo wa Chameleone na Pallaso, habonetse undi mubyeyi wabo

Yanditswe: Wednesday 21, Dec 2016

Mu muryango wa Mayanja umuriro watse nyuma y’uko buri ruhande rushinjanya gucana inyuma. Umugabo witwa Jimmy yatangaje ko ariwe se wemewe n’amategeko w’abahanzi Chameleone ndetse na Pallaso bakorera muzika mu gihugu cya Uganda.
Byose byatangiye hari amajwi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga zirimo WhatsApp aho ababyeyi ba Chameleone na Pallaso bumvikanye bashinjanya gucana inyuma ndetse no kutizerana mu rugo rwabo kandi buzukuruje.
Aya majwi yageze ku bantu bitangira guhihiswa ko Chameleone (…)

Mu muryango wa Mayanja umuriro watse nyuma y’uko buri ruhande rushinjanya gucana inyuma. Umugabo witwa Jimmy yatangaje ko ariwe se wemewe n’amategeko w’abahanzi Chameleone ndetse na Pallaso bakorera muzika mu gihugu cya Uganda.

Byose byatangiye hari amajwi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga zirimo WhatsApp aho ababyeyi ba Chameleone na Pallaso bumvikanye bashinjanya gucana inyuma ndetse no kutizerana mu rugo rwabo kandi buzukuruje.

Habonetse umugabo uvuga ko ariwe se wa Chameleone

Aya majwi yageze ku bantu bitangira guhihiswa ko Chameleone na Pallaso baba bafite undi se utari Mayanja bamaranye igihe ari nawe wabakujije. Muri ayo majwi humvikanamo Prossy nyina wa Chameleone ashinja umugabo Mzee Mayanja kuba asigaye aryamana n’abana b’abakobwa bakiri bato akirengagiza ishingano ze mu rugo.

Ku rundi ruhande kandi humvikana Mzee Mayanja ise wa Chameleone ashinja umugore we Prossy kuryamana n’Abakozi bo mu rugo ndetse ko yananiwe ishingano zo mu rugo.

Yaba Prossy ndetse n’umugabo we Mayanja bavuga ko ibi byose byakemurwa n’uko bakoresha ibizamini by’amaraso bizwi nka DNA kugirango hagaragare ukuri ku bana bafitanye.

Hejuru y’ibi hiyongeraho umugabo witwa Jimmy uvuga ko ariwe se wa Chameleone. Uyu mugabo atuye mu ntara ya Kalungu ashingira ku kuba yaragiranye ibihe byiza na Prossy nyina wa Chameleone mbere y’uko ashakana na Mayanja.

Yavuze ko Prossy ari urukundo rwe rw’ahashize kandi ko bagiranye ibihe byiza buri wese adashobora kwibagirwa. Jimmy akomeza avuga ko yagiye gutura muri Tanzania agarutse akabwirwa ko Prossy bakundanaga yishakiye umugabo witwa Mayanja ndetse ko batuye mu gace ka Kawempe.

Jimmy ngo ashaka ko Chameleone na Palllaso we yita abana be baza akabajyana mu muryango we akabereka bashiki babo hamwe n’abavandimwe be. Anavuga ko abantu badakwiye gutekereza ko ashaka amafaranga ya Chameleone ahubwo ashaka kugaragaza ukuri.

Prossy nyina wa Chameleone yashimangiye ko atigeze agirana ibihe byiza na Jimmy ndetse ko atanamuzi . Uyu mugore yavuze ko uyu mugabo ashaka ko haza agatotsi hagati ye n’umugabo we Mayanja.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa