skol
fortebet

Umuryango "Amahoro Human Respect" wahuguye abakobwa babyariye iwabo n’abasore bibana

Yanditswe: Saturday 09, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuwa 8 Ukwakira 2021,umuryango "Amahoro Human Respect" yatanze inyigisho ku rubyiruko rwo mu murenge wa Mageragere rwiganjemo abakobwa babyariye mu rugo batwaye Inda zitateganyijwe n’abahungu bibana mu nzu zizwi nka Ghetto.

Sponsored Ad

Umuryango "Amahoro Human Respect" wabanje gupimisha uru rubyiruko Covid-19 ndetse hashyirwaho amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo mbere y’ayo mahugurwa.

Amahoro Human Respect ni Umuryango utegamiye kuri Leta,washinzwe mu mwaka wa 2014,ushingwa na Kayitare Emmanuel uzwi nka Kayitare Wayitare Dembe agamije kubungabunga uburenganzira bwa muntu n’ubuzima muri Serivisi zitandukanye zigenewe ikiremwamuntu aho kiva kikagera harimo n’ubuvugizi.

Kayitare Wayitare Dembe ari nawe washinze iyi Organization,yahishuye ko Mageragere ikitwa Butamwa ariho yandikiye indirimbo ye ya Mbere yise mujye mukundana Rubyiruko,ndetse yasabye urubyiruko kugira ubuzima bufite intego.

Mu buhamya bwe yavuze ko yavukiye mu buhunzi ndetse ababyeyi be bitaba Imana afite imyaka itandatu gusa,aboneraho kubwira urwo Rubyiruko ko iyo yishora mu biyobyabwenge aba yarapfuye kera cyangwa se akaba ari undi muntu uraho utatanga umusanzu ku gihugu cye.

Kayitare kandi yatanze urugero rw’ukuntu yigeze kunywa Wine,ibirahure bitatu,arasinda cyane bituma mu gitondo abyuka yababaye Cyane..bitewe n’uburyo Wine yamuyoboye kdi ariwe wari ukwiye kuyiyobora bityo kuva icyo gihe bituma afata icyemezo cyo kureka burundu ikinyobwa gisembuye.

Uru rugero Kayitare yarutanze ashaka kumvisha urubyiruko rwari ruraho ko rugomba kumenya kwifatira ibyemezo ndetse no kugira ubuzima bufite intego buzira ibiyobyabwenge n’ivangura iryo ariryo ryose harimo n’irishingiye ku miterere y’umuntu.

Uru rubyiruko rwaganirijwe Kandi mu kuboneza urubyaro,Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse n’ibiyobyabwenge.

Uru rubyiruko rwagaragarijwe n’amoko atandukanye y’ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo.

Rwigishijwe kandi amoko y’Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina,ibimenyetso byazo n’uburyo bazirinda.

Bagaragarijwe kandi n’impamvu Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ari ikibazo cyane mu Rubyiruko no Muryango Nyarwanda muri rusange.

Umuyobozi w’umurenge wa Mageragere Hategekimana Silas,mu ijambo rye yashimiye AMAHORO HUMAN RESPECT by’umwihariko uwashinze uyu Muryango ndetse abashimira n’igikorwa bakoreye abaturage batishoboye bo mu murenge ayobora wa Mageragere bakabarihira Mutuelle de Sante.

Nawe akaba yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge,inda zitateganyijwe no kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yabasabye kurangwa n’ikinyabupfura,asoza, yongeye gushimira AMAHORO HUMAN RESPECT,ku nyigisho bageneye urubyiruko rwo mu murenge wa Mageragere.

Nyuma y’inyigisho,urubyiruko rwiganjemo ababyariye mu rugo bagenewe ibiribwa birimo amavuta yo guteka,umuceri,kawunga,ibishyimbo n’isukari.












Kayitare Wayitare Dembe washinze umuryango "Amahoro Human Respect" na Gitifu wa Mageragere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa