Umuryango wa Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma uri mu byishimo
Yanditswe: Thursday 20, Jul 2023

Ange Kagame yatangaje ibyishimo aterwa no kuba afite abana bizihiza isabukuru ku munsi umwe , umwe w’imyaka itatu n’undi w’umwaka umwe, bombi yabyaranye n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma.
Imfura ya Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma yavutse tariki 19 Nyakanga 2020 yitwa Anaya Abe Ndengeyingoma, yujuje imyaka itatu.
Ubuheta muri uyu muryango akaba umwuzukuru wa kabiri wa Perezida Paul Kagame yitwa Amalia Agwize Ndengeyingoma, wujuje umwaka umwe wavutse tariki 19 Nyakanga 2022.
Mu butumwa (...)

Mu butumwa Ange Kagame yanyujije ku rubuga rwa Twitter yashimiye Imana yamuhaye abana nk’impano y’agaciro mu buzima bwe.
Ange Ingabire Kagame, ubuheta bwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, tariki ya 6 Nyakanga 2019 nibwo yasezeranye kubana akaramata na Bertrand Ndengeyingoma.
07.19.20 - Anaya Abe Ndengeyingoma
07.19.22- Amalia Agwize Ndengeyingoma
My baby girls turned 3 and 1🩷 Grateful to God for the most precious gifts🙏🏾
— AIKN (@AngeKagame) July 19, 2023
Ibitekerezo
Ni ukuri ni byagaciro birashimije cyaneeee!Imana ibarinde ibahe ubwenge ni ubuzima buzira umuze.kd Ni bakuru bage ejuru.