skol
fortebet

Umuryango wa Cristiano Ronaldo witeguye kwibaruka abana bimpanga babahungu

Yanditswe: Saturday 18, Mar 2017

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne, Cristiano Ronaldo, kurubu aritegura kwibaruka abana b’impanga ku mugore watewe intanga ngo amubyarire nyuma y’imfura ye na yo yabyawe muri ubwo buryo.
Cristiano Ronaldo icyamamare ku Isi muguconga umupira w’amaguru wa none, yamenyekaniye cyane muri Manchester United yo mu Bwongereza, akomereza muri Real Madrid yo muri Espagne yamuguze akayabo ka miliyoni €94, ni nayo akinira muri iki gihe.
Ikinyamakuru The Sun dukesha iyi nkuru cyandikirwa mu (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne, Cristiano Ronaldo, kurubu aritegura kwibaruka abana b’impanga ku mugore watewe intanga ngo amubyarire nyuma y’imfura ye na yo yabyawe muri ubwo buryo.

Cristiano Ronaldo icyamamare ku Isi muguconga umupira w’amaguru wa none, yamenyekaniye cyane muri Manchester United yo mu Bwongereza, akomereza muri Real Madrid yo muri Espagne yamuguze akayabo ka miliyoni €94, ni nayo akinira muri iki gihe.

Ikinyamakuru The Sun dukesha iyi nkuru cyandikirwa mu Bwongereza cyatangaje ko gifite amakuru yizewe gikura ku muntu w’inshuti ya hafi y’uyu mukinnyi avuga ko ‘Cristiano n’urugo rwe bategerezanyije amatsiko abana b’impanga mu muryango wabo’.

Yagize ati “Cristiano Ronaldo] Akunda guhisha cyane ibijyanye n’ubuzima bwe bwite ariko yamaze kubibwira abantu benshi mu nshuti ze ko vuba aha agiye kwakira abana babiri b’abahungu vuba bitarambiranye”.

Yongeyeho ko uyu rutahizamu yari amaze igihe agaragaza ko yifuza cyane gukurikiza umuhungu we witwa Cristiano, Jr.

Iki kinyamakuru kivuga ko abana b’impanga Cristiano yitegura kwakira ari abo azabyarirwa n’umugore utaratangazwa amazina cyo kimwe n’umwana w’imfura asanganywe kuri ubu ufite imyaka itandatu na we bivugwa ko yavutse ku mugore wo mu Mujyi wa San Diego wo muri Leta ya California muri Amerika, uyu ngo yishyuwe akayabo k’amafaranga asaga miliyoni €10 kugira ngo ntihazagire ijambo na rimwe rijyanye nabyo atangaza.

Cristiano Ronaldo w’imyaka 32 bivugwa ko yitegura kwakira abana b’impanga, yari amaze iminsi agarukwaho cyane mu itangazamakuru biturutse ku munyamidelikazi w’imyaka 23 witwa Georgina Rodriguez bahararanye muri iyi minsi.

Uyu rutahizamu uri mu nkingi za mwamba Real Madrid igenderaho yatangiye gusohokana n’uyu munyamideli nyuma y’aho bivuzwe ko yaba afitanye umubano wihariye na Nyampinga ucyuye igihe wa Espagne bagatandukana umusore amushinja gushaka kumumenyekaniraho no kumukoresha agamije izindi nyungu.

Tuyishime Emmuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa