skol
fortebet

Umusore w’Umunyarwanda ufite impano idasanzwe mu gusetsa abinyujije mu dukino duto dusekeje(VIDEO)

Yanditswe: Monday 03, Apr 2017

Sponsored Ad

Umusore w’Umunyarwanda witwa KAYITARE Pitie ariko umenyerewe ku izina rya 100Pitie afite impano idasanzwe yo gusetsa mu buryo bushya abinyujije mu dukino duto dusekeje kandi tutarengeje n’umunota umwe!
Pitie ni umunyarwanda w’imyaka 23 y’Amavuko akaba atuye ahazwi nk’I Kanombe.Akaba akina utu dukino mu buryo buciriritse gusa ntibibuza abantu batubonye guseka..Mu kiganiro n’umuryango.rw Pitie yadutangarije ko nubwo buba busekeje ariko buba burimo n’ubutumwa. Pitie akomeza yavuze ko akina utu (...)

Sponsored Ad

Umusore w’Umunyarwanda witwa KAYITARE Pitie ariko umenyerewe ku izina rya 100Pitie afite impano idasanzwe yo gusetsa mu buryo bushya abinyujije mu dukino duto dusekeje kandi tutarengeje n’umunota umwe!

Pitie ni umunyarwanda w’imyaka 23 y’Amavuko akaba atuye ahazwi nk’I Kanombe.Akaba akina utu dukino mu buryo buciriritse gusa ntibibuza abantu batubonye guseka..Mu kiganiro n’umuryango.rw Pitie yadutangarije ko nubwo buba busekeje ariko buba burimo n’ubutumwa.

Pitie akomeza yavuze ko akina utu dukino akurikije ibyo aba yirirwa abona hirya no hino ndetse nibyo aba yarabonye byose hanyuma akabihuza maze akabitambutsamo ubutumwa abinyujije mu gusetsa.Ikindi buriya ngo ikintu akoresha afata amashusho y’udukino aba yakinnye ni TELEFONE Ngendanwa kuko ngo ari nayo akoresha ahuza ya mashusho aba yafashe.

Bityo niba nawe ushaka kujya mu mubare wabazanjya babasha gukurikirana biboroheye utu dukino twa PITIE,Icyo usabwa ntakindi nuko wajya ku rubuga rwa YOUTUBE maze ukajya mu ishakiro ukandikamo ijambo “VIPI Entertainment” ubundi wamara kubona iyi Channel ugakanda ahanditse ngo “SUBSCRIBE” Kuko agiye kuzajya ashyira hanze UDUKINO dutatu muri buri Cyumweru.Utibagiwe niba ukoresha INSTAGRAM naho ushobora kumukurikira ku mazina ya “100Pitie”.

REBA HASI AMASHUSHO Y’AGAKINO YAKINNYE YISE "UMWANA NKA SE" :

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa