Umusore wakundanye na Queen Cha imyaka itandatu agiye gukora ubukwe-AMAFOTO
Yanditswe: Sunday 15, Oct 2017
Kuwa 10 Ugushyingo 2015 nibwo Mugemana Yvonne wiyeguriye muzika nka Queen Cha yeruye ko yatandukanye n’umukunzi we bari bamaranye imyaka itandatu bakundana, kuri ubu uyu musore wamenyekanye nka Dj Cox agiye kurushinga n’undi mukobwa muri uyu mwaka.
Queen Cha wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Umwe rukumbi’, ‘Windekura’ n’izindi akimara gutandukana n’uyu musore yabwiye itangazamakuru ko ari umwanzuro bemenyeranyijeho bombi ndetse ko buri wese yahisemo guca inzira ze. Aba bombi bakundanye biga (…)
Kuwa 10 Ugushyingo 2015 nibwo Mugemana Yvonne wiyeguriye muzika nka Queen Cha yeruye ko yatandukanye n’umukunzi we bari bamaranye imyaka itandatu bakundana, kuri ubu uyu musore wamenyekanye nka Dj Cox agiye kurushinga n’undi mukobwa muri uyu mwaka.
Queen Cha wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Umwe rukumbi’, ‘Windekura’ n’izindi akimara gutandukana n’uyu musore yabwiye itangazamakuru ko ari umwanzuro bemenyeranyijeho bombi ndetse ko buri wese yahisemo guca inzira ze.
Aba bombi bakundanye biga mu ishuri rimwe mu ishami ry’ubuhinzi, agashami k’ibinyabuzima no kubibungabunga ‘Zoology and conservation’.
Ibyabo byagiye hanze mu Ugushyingo 2015 nyamara hari amakuru avuga ko amezi atatu mbere y’uko bijya mu itangazamakuru ngo buri wese yari yaramaze kwakira ko atakiri mu rukundo ukundi.
Kuri ubu, Gashagaza Emmanuel [DJ Cox] yahamije ko agiye gushyingiranwa na Umutoni Huguette bamaranye igihe kigera ku myaka ibiri bari mu rukundo. UMURYANGO wabonye ‘Save Date’ y’aba bombi igaragaza uko bateguye uyu mushinga w’ubukwe
Dj Cox wari mu rukundo na Queen Cha agiye kurushingana na Umutoni
Queen Cha byamenyekanye ko akundana na Emmy tariki ya 4 Kamena 2013, ariko biza kumenyekana cyane ubwo uyu musore yamutunguraga (surprise) ku munsi mukuru we w’amavuko.
Queen Cha na Emmy batangiye gukundana biga muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye (UR).
Mu kwezi k’ Ukuboza 2017 nibwo Dj Cox na Umutoni Huguette bazahamya isezerano ryabo.Tariki 3 Ukuboza 2017 hazaba umuhango wo gusaba no gukwa, naho tariki 17 Ukuboza 2017 basezerane imbere y’Imana n’abantu.
Dj Cox usanzwe umenyerewe mu kuvanga imiziki, ni umwe mu bafashaga Queen Cha bya hafi mu muziki
Ibitekerezo
Aha niho abakobwa baba bakwiye kumenyera ubwenge.Uyu musore yicanze kuli Queen CHA imyaka 6 yose,none aho kumurongora yifatiye undi.Ikibabaje nuko abandi bakobwa batabikuramo isomo,ahubwo bakarushaho kwiyandarika,babyita ngo ni "ugukundana"!! Urukundo,imana ishaka ko turuha gusa umuntu tuzabana binyuze mu mategeko (Imigani 5:15-20).
Nk’ubu Qeen CHA,amaze gukura cyane ku buryo abahungu bakifuza kumurongora ari bake.Nyamara akiri muto,yumvaga akomeye cyane.Ngizi ingaruka zo kwiyandarika.Birababaje kubona abakobwa nyamwinshi biyandarika,kandi baba batabuze abagabo.Kwishimisha ukora ibyo imana itubuza,bizatuma abantu benshi batuye isi,babura ubuzima bw’iteka muli Paradizo dutegereje (Zaburi 37:29).Kwibera mu byisi gusa,bizabuza Billions z’abantu ubuzima bw’iteka.Niba abantu bumviraga amategeko y’imana dusanga muli Bible,isi yamera neza.Abantu bose banga kumvira imana,izabarimbura ku munsi w’imperuka.Byisomere muli Yeremiya 25:33.