skol
fortebet

Umusore Lil Nas yashyize hanze ifoto atwite yibasirwa na beshi maze abasubiza ijamabo rikomeye[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 03, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi wumutinganyi Lil Nas X ugenzweho muri Reta Zunze Ubumwe za Amaerica yongeye guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’aho yasohoye amafoto atandukanye amwerekana atwite kandi ari umuhungu.

Sponsored Ad

Amofoto y’uyu muhanzi n’ubwo bitakiriwe neza na bamwe, Lil Nas X yavuze ko aya mafoto ari ateguza album yenda gusohora, ndetse ko iyi album ayifata nk’umwana we ariyo mpamvu avuga ko atwite.

Montero Lamar Hill wamamaye ku izina rya Lil Nas X, ni umuraperi ugezweho muri Amerika, by’umwihariko azwiho kuba ari umutinganyi wabyemeye kumugaragaro. Lil Nas X ukunze no kugaragara yambaye imyenda y’abakobwa, kuri ubu yongeye gutungura abantu ubwo yerekanaga amafoto atwite. Aya mafoto akaba yayasohoye mu rwego rwo kurarikira abafana be, album azasohora muri uku kwezi kwa cyenda uyu mwaka.

Lil Nas X wakoresheje photoshop akerekana atwite nyamara adatwite, yavuze byinshi kucyabimuteye mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru People Magazine. Yagize ati: “Nari maze kumva igitero cya Megan Thee Stallion ku ndirimbo yacu Dolla Sign Slime, mpita numva ko album ndi gutegura ari nk’umwana wanjye wenda kuvuka, maze mpamagara unyambika (Stylist) mubwira ko tugomba gusohora amafoto yamamaza album yanjye’’.

Yakomeje agira ati’’Nkimara kumubwira igitekerezo cy’uko album yanjye ndikuyigereranya n’umwana wenda kuvuka, yahise ambwira ko byoroshye gukora amafoto. Nibwo nahisemo gukora amafoto meze nk’umugore utwite, kuko iyi album ni umwana wanjye ngiye kubyara’’. Ibi Lil Nas yabitangaje nyuma y’aho aya mafoto atwite yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuga ko yarengereye abandi bagashima igitekerezo yagize cyo kuyamamaza.

Mbere y’uko Lil Nas X asohora amafoto atwite, yabanje no gusohora indi foto itaravuzweho rumwe na benshi, igaragaza emoji’s z’abahungu batwite, iyi akaba yarayikoze agendeye ku ifoto ya Drake yakoresheje yamamaza album ‘Certified Lover Boy’ yerekanaga abakobwa batwite. Si ubwa mbere Lil Nas x yakora ibintu bitangaje, dore ko yasohoye amashusho y’indirimbo yitwa ’Call me by Your Name’ amugaragaza ari kubyinana na Satani.

Lil Nas X w’imyaka 22 umaze kumenyerwaho gukora ibintu bitangaje, birimo kwamamaza inkweto zirimo amaraso y’abantu nyuma zigakurwa ku isoko, aherutse no kwerekana umuhungu bahuje igitsina bakundana. Kuri ubu yavuze ko iyi album agereranya n’umwana atwite, ko izasohoka ku itariki 17/09/2021.

Refe:dailymail.co.uk

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa