skol

Umutoma uhambaye Tricia yabwiye umugabo we Tom Close

Yanditswe: Saturday 28, Oct 2017

Ibyishimo by’ikirenga mu muryango ufatwa nk’uwa mbere mu byamamare byashinze urugo, Tariki ya 28 Ukwakira ni umunsi udasanzwe mu muryango wa Tom Close kuko aribwo yizihiza isabukuru y’amavuko amaze ku Isi y’abazima.
Niyonshuti Ange Tricia yashimiye by’ikirenga umugabo we Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close wizihije isabukuru y’amavuko.Avuga ko ari umugabo w’umuhanga ukunda abantu amusabira kuramba indi myaka nawe atabonera igisobanuro.
Kuri uyu wa 28 Ukwakira 2016, Tom Close yizihije (…)

Ibyishimo by’ikirenga mu muryango ufatwa nk’uwa mbere mu byamamare byashinze urugo, Tariki ya 28 Ukwakira ni umunsi udasanzwe mu muryango wa Tom Close kuko aribwo yizihiza isabukuru y’amavuko amaze ku Isi y’abazima.

Niyonshuti Ange Tricia yashimiye by’ikirenga umugabo we Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close wizihije isabukuru y’amavuko.Avuga ko ari umugabo w’umuhanga ukunda abantu amusabira kuramba indi myaka nawe atabonera igisobanuro.

Kuri uyu wa 28 Ukwakira 2016, Tom Close yizihije isabukuru y’imyaka 31 amaze avutse. Ni muri urwo rwego umugore we,Niyonshuti Ange Tricia yerekanye ko yishimira umugabo we wizihije isabukuru y’amavuko, maze amubwira amagambo y’urukundo.

Imyaka ibaye ine, Tom Close na Ange bemeranyije kubana nk’umugabo n’umugore mu bibi no byiza. Bahamije isezerano ryabo tariki ya 30 Ugushyingo 2013.

Umuryango wabo waragutse kuko bamaze kubyara abana babiri barimo: Umukobwa witwa Ineza Ella n’ubuheta [Umuhungu] baherutse kwibaruka bahaye izina rya ‘Elan’.

Tricia abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yifurije Tom Close umugisha, ndetse amusabira ku Mana ko yamufasha akazaramba imyaka myinshi kandi agakomeza kugira ubwenge n’ubuhanga.

Tricia yabivuze muri aya magambo agira ati “Isabukuru nziza mukunzi wanjye Tom Close…Imana ishimwe cyane kubwo kukurinda ,kandi ikomeze ikumere indi myaka myinshi yo kubaho .Uragahorane Ubwenge,Ubuhanga n’igikundiro cy’Imana.Ndakwishimira mu mpande zose uri umuhangamu buryo bwose.”

Mu 2016 nabwo Tricia yari yanditse kuri Instagram amagambo nkaya ‘agaragaza Tom Close nk’umuntu udasanzwe wanamuhesheje umugisha mu gihe cyose bamaranye’.

Yateruye agira ati “Isabukuru nziza nkingi ya zahabu Imana yanyihereye Tom Close. Imana Ishimwe yo yakurinze kugeza ubu ikampa n’amahirwe yo kukugira hafi. uri byinshi; uri umugabo mpamya neza ko n’ababyeyi bawe aho bari hari amapeti bafite kuko bafite umuntu nkawe ku Isi.”

Akomeza agira ati “Nifuza ko tuzamarana imyaka igihumbi ndetse twava no ku Isi tukazagumana iruhande rw’Imana ariko bitanakunze umenye ko iminsi maranye nawe ari inzozi nziza ntajya niyumvisha. Uwiteka akomeze aguhe ibyiza no kuramba. Ndagukunda rudasumbwa.”

Aba bombi mu byo bandika cyangwa se baganira bakunze guhuriza ku kuba Ella yarabaye isoko y’ibyishimo baharona mu muryango wabo. Tom Close yakunze kumvikana mu itangazamakuru ashimangira ko umukobwa azaba Nyampinga w’u Rwanda.

Muri muzika, uyu muhanzi aherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Igikomere’ yakoranye n’umuraperi ‘Bull Dog’ndetse mu minsi ya vuba yerekanye indirimbo Thank You yakoranye n’umuhanzi The Ben.
REBA AMAFOTO Y’UMURYANGO WA Tom Close

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa