
Jean Paul Nkurunziza wari Umuvugizi wa Rayon Sports, yatangaje ko atakiri we, avuga ko azakomeza kuba umwe mu bihebeye iyi kipe yagiriyemo ibihe byiza.
Uyu muvugizi yari amaze imyaka itandatu ari Umuvugizi wa Rayon Sports, ni umwe mu bavugizi b’amakipe yo mu Rwanda, wamenyekanye, dore ko iyi kipe ikunze kubamo amakuru, yanatumaga umuvugizi wayo adasiba mu itangazamakuru.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Jean Paul Nkurunziza, yashimiye abakunzi b’iyi kipe ku bw’ibihe by’ibyishimo bagiranye.
Ati “Twanyuranye mu byiza n’ibibi, ariko igihe cyose twakomeje kuba bamwe. Ntabwo nkiri Umuvugizi, ariko nzakomeza kuba umwe mu bagize umuryango w’ubururu, ndabakunda cyane mwese.”
Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports, na bwo bwashimiye Jean Paul ku kazi gakomeye yakoze nk’umuyobozi w’itumanaho n’umuvugizi muri iyi kipe.
Mu butumwa bw’ubuyobozi bw’iyi kipe, bwagize buti “Umusanzu wawe ni uw’agaciro katagereranywa. Amahirwe masa mu rugendo rushya.”
Jean Paul yari amaze imyaka 4 ari umuvugizi wa Rayon Sports kuko yagiye kuri izi nshingano 2019, yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Umuseke, Radio1, Flasha FM ndetse na Radio Isango Star.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *