skol
fortebet

Umwana Safi yabyaye mu gasozi intandaro yo gutandukana n’umukunzi biteguraga kurushinga

Yanditswe: Thursday 10, Aug 2017

Sponsored Ad

Niyibikora Safi wihimbye Safi Madiba akaba umwe mu bagize itsinda rya Urban Boys biravugwa ko yabyaye umwana mu gasozi, bikaba ari nabyo byatumye atandukana n’umukunzi we, Umutesi Parfine bari bamaranye igihe munyenga w’urukundo.
Inkuru y’urukundo rwa Parfine na Safi yashyizweho akadomo ubwo uyu mugore yatangiraga kugaragaza ibimenyetso by’uko batandukanye asiba amafoto yose bari bafitanye ku mbuga nkoranyambaga.
Aba bombi batandukanye bari bafitanye umushinga ukomeye w’ubukwe bwagomba kuba (...)

Sponsored Ad

Niyibikora Safi wihimbye Safi Madiba akaba umwe mu bagize itsinda rya Urban Boys biravugwa ko yabyaye umwana mu gasozi, bikaba ari nabyo byatumye atandukana n’umukunzi we, Umutesi Parfine bari bamaranye igihe munyenga w’urukundo.

Inkuru y’urukundo rwa Parfine na Safi yashyizweho akadomo ubwo uyu mugore yatangiraga kugaragaza ibimenyetso by’uko batandukanye asiba amafoto yose bari bafitanye ku mbuga nkoranyambaga.

Aba bombi batandukanye bari bafitanye umushinga ukomeye w’ubukwe bwagomba kuba muri Mutarama 2018 nk’uko amakuru agera ku Umuryango.rw abishimangira.

Kubyara mu gasozi no gukomeza gukora ingeso yabujijwe na Parfine ni bimwe mu byatumye uyu mugore w’abana babiri atandukana na Safi yari yarihebeye.Ngo uyu mugore yakoze uko ashoboye kugirango yihanganire ingeso za Safi kugeza ubwo ananiwe bagatandukana.

N’ubwo Safi yabyaye umwana mu gasozi no kuri uyu mugore nawe afite abana babiri ndetse yatandukanye n’umugabo w’isezerano, gusa Umutesi yakoze uko ashoboye abwira Safi buri kimwe cyose nyamara ngo Safi yirinze kumubwira ko nawe yabyaye umwana mu gasozi.

Aba bombi bamaze gushyira akadomo ku rukundo rw’abo

Umuryango.rw, ufite amakuru yizewe ahamya ako aba bombi batandukanye mu mezi abiri ashize. Kugeza ubu, Safi ntarakira ko yatandukanye n’umukunzi yumvikana mu ijwi ryuzuye guhakana no kumvikanisha ko nta kibazo afitanye n’umukunzi we utuye mu Busuwisi.

Amafoto acicikana ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram na Facebook agaragaza Safi n’umurinzi we batembereza imbwa ari nako bayigaburira.Ni mu gihe Parfine we akomeje kwiryohereza ubuzima n’abana be.

Batembereye mu mujyi nyaburanga nka Dubai
Parfine ari kumwe n’abana be mu kiruhuko

Indi nkuru wasoma: http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/biravugwa-safi-n-umukunzi-we-parfine-batandukanye-mugihe-biteguraga-kubana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa