skol
fortebet

Umwiraburakazi wa mbere mu mateka yabaye Miss Irlande [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 09, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umwiraburakazi Pamella Uba ukomoka muri Afurika y’Epfo yaciye agahigo katigeze kabaho mbere yose ahabwa ikamba rya Miss w’igihugu cya Ireland. Ibi bikaba ari inshuro ya mbere umwiraburakazi yaba Miss muri iki gihugu kuva mu mwaka 1947 yatangira .

Sponsored Ad

Pamela Uba umukobwa w’uburanga buhebuje wabaye Miss w’igihugu cya Ireland afite inkomoko ku mugabane wa Africa aho avuka mu gihugu cya Afurika y’Epfo akaba ari we mwiraburakazi wa mbere ukoze amateka yo kwambikwa ikamba rya Miss Ireland nyuma y’igihe kinini nta mwirabura utsindira iri kamba, Pamela Uba akaba ariwe ubimburiye abirabura mu gihugu cy’abazungu.

Mbere y’uko yitabira aya marushanwa yabanje kuba umuganga , aza gutonwa nk’umuganga w’icyitegererezo w’umuhanga mu by’ubuvuzi . Pamella yagiye Yavuye i Irlande avuye Johannesburg, muri Afurika y’Epfo ku myaka 7 ahugiyeyo we n’umuryango we.

Pamela Uba w’imyaka 26 mbere y’uko ajya mu marushanywa ya Miss Ireland 2021 yari asanzwe ari umunyamideli wabigize umwuga ndetse anakora kwa muganga dore ko yize ibijyanye no kuvura no kwita ku barwayi. Mu byishimo byinshi yabwiye ikinyamakuru Irish Time ati: ’’Ibi bihinduye amateka muri iki gihugu, biranshimishije cyane guhabwa ikamba rya Miss Ireland 2021 ndi umwiraburakazi kuko ubwo nazaga muri iki gihugu mfite imyaka 7 sinari nzi ko bishoboka bitewe n’ivanguraruhu nahasanze’’.

Ku ntsinzi ye, Uba yagize ati: "Bivuze byinshi kuri njye." Ati: "Nishimiye cyane ko nshobora kwereka abakobwa ko [kuba umwirabura ] atari ikintu kigusubiza inyuma kandi ntacyo bitwaye aho ukomoka, Ku Isi ahubwo bisaba kubiharanira ."

Refe;www.irishexaminer.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa