skol
fortebet

Uncle Austin yatandukanye na Power Fm yakoragaho

Yanditswe: Tuesday 25, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi wamenyekanye nka Uncle Austin yatandukanye na Radio Power Fm yari amazehoamezi agera mu munani nyuma yo gusezera Kiss Fm.

Sponsored Ad

Amakuru yizewe dukura ku Igihe avuga ko Uncle Austin yafashe icyemezo cyo gutandukana na Power FM ndetse yanamaze kugurisha imigabane ye.

Ni icyemezo bivugwa ko yaba we ndetse n’ubuyobozi bwa Power FM bahisemo kugira ibanga.

Mu minsi ishize nibwo Uncle Austin yavuze ko afashe ikiruhuko atazongera kumvikana kuri mikoro za radiyo, iki gihe bikaba bitaravuzweho rumwe kuko we yahamyaga ko abitewe n’umunaniro ndetse n’ibibazo bye bwite yari amazemo igihe.

Icyakora amakuru ava imbere muri Power FM avuga ko uyu mugabo ubwo yatangazaga ko afashe akaruhuko, ibibazo byari byamaze gufata indi ntera hagati ye n’abari abafatanyabikorwa be.

Uwatanze amakuru yagize ati "Mu gihe Uncle Austin yavugaga ko afashe akaruhuko, wenda nta wamenya wasanga yari ananiwe nk’uko yabyivugiraga, ariko igihari ni uko ibintu bitari bihagaze neza hagati ye n’umufatanyabikorwa bari bafatanyije iyi radiyo."

Bivugwa ko kudahuza ku ngingo z’imikoranire biri mu bikomeye byatumye Uncle Austin ahagarika kumvikana kuri micro za Power FM, agafata ikiruhuko mu gihe yari ategereje ko ikibazo gikemuka cyangwa agasubizwa imigabane ye akavanamo ake karenge.

Austin yavuze ko ntacyo afite cyo gutangaza ku makuru y’ubucuruzi burimo undi muntu.

Ati "Ntacyo nabivugaho kuko si njye gusa akakanya waba wivuze, sindi buvuge ngo nagiye cyangwa ndahari kuko nibyo ushaka. Mu ijambo rimwe kuri iyi nshuro nyemerera simvuge."

Src:Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa