Umukinnyi wa filimi w’Umunyamerika Mario Rodriguez yareze Tyler Perry uzwi mu kwandika filimi no kuziyobora, amushinja kumukorera ihohotera rishingiye ku gitsina, asaba indishyi zingana na miliyoni 77$.
Rodriguez wagaragaye muri filimi “Boo! A Madea Halloween” yatanze ikirego muri Leta ya California, avuga ko Perry n’ikigo cya Lionsgate Films bagize uruhare mu ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakorewe mu bihe bitandukanye.
Nk’uko byatangajwe mu nyandiko z’urukiko zabonywe na Page Six, Rodriguez avuga ko mu 2018, Tyler Perry wari ufite imyaka 56 yamukoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku gahato ubwo yamuhoberaga cyane akamukora ku myanya ndangagitsina.
Uyu mukinnyi avuga ko yahuriye na Perry bwa mbere muri siporo mu 2015, hanyuma mu 2018 Perry akamutumira ku ifunguro muri Mastro’s Steakhouse i Beverly Hills baganira ku kazi yashakaga kumuha muri filimi y’uruhererekane ye “The Oval”.
Nyuma y’ifunguro, Rodriguez avuga ko bagiye mu rugo rwa Perry, aho avuga ko yamubwiye ngo “ategereze gato” akagerageza gufungura ipantalo ye, akinjiza ikiganza mu myenda y’imbere ya Rodriguez akamukora ku myanya y’ibanga.
Mu nyandiko z’urukiko, Rodriguez avuga ko Perry yavugaga amagambo arimo kwishimira imibonano mpuzabitsina, amubwira ati “Guma hano, guma hano”, mu gihe yamusunikiraga ku mubiri akomeza kumukora ku gitsina.
Rodriguez avuga ko nyuma yo kubasha kwigobotora Perry, yamusabye imbabazi anamwishyura 5000$.
Avuga kandi ko mu 2019 nabwo Perry yamuhohoteye, aho yafashe ukuboko kwe akagushyira ku gitsina cye, amubwira ati “Iyo uba uri kumwe nanjye, nari kukwitaho ntuzigere uhangayikishwa n’ikintu na kimwe.”
Rodriguez avuga ko yongeye kwanga ibyo Perry yashakaga, na bwo aza kongera kumuha andi 5000$.
Uyu mukinnyi anashinja Lionsgate Films kuba izi imyitwarire idakwiye ya Perry ariko igakomeza kumuha inkunga yo gukora filimi, ititaye ku nshingano ifite zo kurinda abakinnyi bakorana na we ihohoterwa.
Mu gusubiza iki kirego, umunyamategeko wa Tyler Perry, Alex Spiro, yabwiye Page Six ko iki kirego ari ukugerageza gushaka amafaranga, avuga ko umunyamategeko wa Rodriguez aherutse gutsindwa mu kindi kirego yaregaga Perry.
Uhagarariye Lionsgate Films ntacyo aratangaza.
Ibi birego bije mu gihe hashize amezi make undi mugabo witwa Derek Dixon areze Tyler Perry amushinja ihohoterwa rishingiye ku gitsina, asaba indishyi zingana na miliyoni 260$.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *