skol

Uratungurwa! Dore ibyamamare 10 bitigeze byishushanya ku mubiri yabyo( Tattoos)

Yanditswe: Tuesday 10, Jan 2023

featured-image

Mu busanzwe ibyamamare bikunda kwishushanya ku mibiri yabyo nk’inzibutso z’ibyo bikunhda, yaba igishushanyo runaka gifite icyo gisobanuye kuri byo, cyangwa se amagambo runaka ariko afite icyo asobanuye cyangwa abyibutsa.

Lucky Diamond Rich niwe mugabo wambere ku isi ufite ibishushanyo byinshi ku mubiri dore ko yishushanyijeho 200% ku mubiri we byanatumye ahabwa igihembo na Guinness World Records kuva mu mwaka wa 2006 cyo kuba ariwe muntu wambere ku isi wahize abandi mu kugira ibishushanyo byinshi ku mubiri.

Muri iyi nkuru twabateguriye ibyamamare 10 bitigeze byishushanyaho na rimwe ku mibiri yabyo.

1. Cristiano Ronaldo

Cristiano Ronaldo ni umunya-Portugal ukinira ikipe ya Al Nassr yo muri Saudi Arabia yagiyemo nyuma yo gutandukana na Manchester United FC.

2. Kim Kardashian

Kimberly Kardashian West wamenyekanye nka Kim Kardashian yavutse kuwa 21 Ukwakira 1980 avukira i Los Angeles, California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ababyeyi be ni Robert Kardashian na Kris Jenner, ni umwana wa kabiri mu bana bane.

Kim Kardashian ni umugore ukora itangazamakuru, ishoramari, imideli no gukina sinema.

Kim Kardashian yatangiye kumenyekana mu itangazamakuru ubwo yamenyanaga n’inshuti ye Paris Hilton wari umunyamideli ukomeye. Mu mwaka 2002 ni bwo yaje kumenyekana cyane ubwo hajyaga hanze amashusho y’urukozasoni (Sextape) ye n’uwahoze ari umukunzi we (Boyfriend) umuraperi Ray J. Aya mashuho yaje gushyirwa hanze na rumwe mu mbuga z’amashusho y’urukozasoni, nyuma y’aho muri Gicurasi mu 2007 ni bwo yaje kujyana uru rubuga mu nkiko aho yaje kwishyurwa agera kuri Miliyoni eshanu ($5,000,000) z’amadolari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

3. Lil Baby

Dominique Armani Jones wamamaye ku izina rya Lil Baby akoresha mu muziki ni umwe mubaraperi bakiri bato bakunzwe cyane mu gihugu cya Amerika,uyu musore yamenyekanye cyane mu ndirimbo yakoze kuva 2017 ubwo yatangira kurapa zirimo Harder than Ever,Street Gossip,We Paid,Sum 2 Prove n’izindi nyinshi.

4. Megan Thee Stallion

Megan Thee Stallion ni umuraperikazi w’uburanga uri mu bakobwa bahagaze neza mu muziki wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba anakomeje gushyira uduhigo mu tundi aho aherutse guhabwa itariki 02/05 nk’umunsi wo kumwizihizaho buri mwaka. Megan Thee Stallion uretse kuba akoresha ubuhanga mu muziki we bumaze no kumuhesha ibihembo bya Grammy Awards bigera kuri bitatu, anazwiho kuba imiterere ye ikomeje kuvugisha benshi mu isi y’imyidagaduro barimo n’icyamamare Chris Brown.

5. Zendaya

Zendaya Maree Stoermer Coleman ni umunyamerika kazi w’umukinnyi wa filime ndetse akanaba n’umuhanzi w’umwuga. Yavutse kuwa 1 Nzeri 1996, bimwe mu bihembo yatwaye harimo igihembo cy’umukinnyi mwiza muri filime z’ikinamico kubera filime ’Euphoria’ yakinnyemo yitwa Rue, yarabaswe n’ibiyobyabwenge.

6. Taylor Swift

Taylor Swift ni umuhanzi wakunzwe cyane mu ndirimbo zo mu njyana ya country na pop, kimwe mu byo azwiho cyane ni ugukora indirimbo zivuga ku bakunzi be yagiye atandukukana nabo, dore ko ari na benshi.

7. Kylian Mbappe

Mbappe yavutse kuya 20 ukuboza 1998, avukira I Paris mu Bufaransa. Uyu musore w’imyaka 23 avuka mu muryango waba siporutifu, kuko se umubyara w’umunyakameruni ari umutoza w’umupira w’amaguru, mugihe nyina umubyara we yahoze akina umupira w’amaboko (hand ball), kandi anafite murumuna we wakiniye Paris Saint-Germain itarengeje imyaka 12 muri 2018.

8. Big Sean

Sean Michael Leonard Anderson ni umuhanzi w’umunyamerika ykora injyana ya Rap yatangiye gukora nk’umwuga mu mwaka wa 2007 ariko aza kubaka izina ahagana mu mwaka wa 2010. Ku myaka hafi 35 Big Sean ntariyandika ku mubiri.

9. Nathalie Emmanuel

Nathalie Joanne Emmanuel ni umukinnyi wa filime w’umwongereza wavutse kuwa 2 Werurwe 1989, ku myaka hafi 34 nawe ntarishushanya ku mubiri kubera impamvu ze bwite.

10. J Cole

Jermaine Lamarr Cole ni umu raper w’umunyamerika wavutse kuwa 28 Mutarama 1985. Yavukiye mu kigo cya gisirikare mu gihugu cy’ubudage akurira muri leta ya carolina. Ku myaka hafi 38 y’amavuko uyu muhanzi ntariyandikaho narimwe mu buzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa