skol
fortebet

Urubuga rwa King James rugiye kunyuzwaho Film zitandukanye harimo n’iza Zaba bagiranye amasezerano

Yanditswe: Friday 22, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ruhumuriza james umaze kwamamara nka King James yatangije urubuga’Zana Talent’ rwo kunyuzaho ibihangano, indirimbo, Filime nibindi, akaba yagiranye amasezerano n’umukinnyi wa Film Zaba Mised Call wamenyekanye cyane muri Film z’urwenya bivugwa ko Filme ze zizaca kuri uru rubuza zishingiye ku nkuru mpamo.

Sponsored Ad

Kuwa gatatu taliki 20 Mata 2022 nibwo King James yagiranye amasezerano n’uyu mukinnyi wa Film bombi bavuga ko bishimiye gukorana cyane ko bifite inyungu kuri bose nk’Abanyarwanda.

Mu nkuru dukesha igihe uyu mukinnyi wa Filime yavuze ko Filme zabo zishingiye ku kuri kubuzima bwa bo bwa buri munsi haba kubyo abantu bazi cyangwa batazi.

Iyi Filme yiswe’Love and Drama’ avuga ko izaba ishingiye k’urukundo, izagaragaramo ibyamamare bitandukanye birimo Nkusi Lynda wivanye mu irushanwa rya Miss Rwanda 22022 binavugwa ko bari mu rukundo,Umukundwa Clemence witabiriye Miss Rwanda 2019 akaba yaragiye agaragara mu ndirimbo zzitandukanye aherutse no kuvugwaho ko ari mu rukundo na Comfy.

Uretse abo yatangaje gusa Zaba avuga ko iyi Filme izagaragaramo ibindi byamamare bitatu atigeze avuga amaziza gusa avuga ko bazatungurana kuko nta muntu wapfa gutekereza ko bajya muri Film.

Yakomeje avuga ko iyi Filme izaba igizwe n’ukuri kwinshi Yagize ati “Hazaba harimo inkuru zisanzwe zihari ariko tukavuga n’ibindi abandi batazi. Nk’urugero twabonye ko Nkusi yivanye muri Miss Rwanda ariko ntituzi niba atwite cyangwa arwaye SIDA. Ukaba wasanga yaragiyemo agiye gutwika ikindi hari abatekereza ko nkundana nawe kandi wasanga atari byo ahubwo ari akazi. Ibyo byose birimo. Hari ibindi bice bizamo n’ibindi byamamare.”

King James wasinyanye amasezerano n’uyu mu kinnyi wa Filme yavuze ko yishimiye cyane gukorana nabo cyane ko Film yabo abantu bose bayitegerezanyije amatsiko nawe yizera ko izaba ari nziza, ahishura ko ko mubayitegerezanyije amatsiko nawe arimo.

Ati “Nibaza ko atari njye gusa ufitiye amatsiko iriya filime. Twese dufite amatsiko muri rusange y’ibintu bikubiyemo. Njyewe rero nyuma yo kubibona nishimiye ko byacaho, kuko nzi ko abantu bazabikunda, ni ibintu byiza byateguwe.”

Uyu mu kinnyi wa Filime yavuze ko uretse ’Love and Drama’ uru rubuga ruzacishwaho nizindi Film nyinshi harimo niyo bakoze ishingiye ku idini rya Islam.

Zaba nawe yavuze ko yishimiye cyane gukorana na King James nk’umuntu wagize igitekerezo cyiza dukwiye kumushyigikira ati" nkubu ntituzi umuntu dukorera wa Youtube ati kandi amafaranga badukata ntaho yahurira nayo James akata ni byiza ko tuzamurana tugashyigikirana.

King James yagiranye amasezerano na Zaba Missed Call yo gucuruza filime ye yise “Love and Drama”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa