skol

Urubuga rwa YouTube rwasibye indirimbo zose za R. Kelly

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 6 October 2021

Reuters yatangaje ko uru rubuga rwatangaje ko rwakuyeho indirimbo z’uyu muhanzi waciye ibintu nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo guhohotera abiganjemo abagore.

Youtube yakuyeho shene ebyiri z’uyu muhanzi zirimo RKellyTV na RKellyVevo ndetse akaba atazongera kwemererwa gutangiza izindi nshya. Amashusho y’uyu muhanzi yashyizweho n’abandi azakomeza kugaragara.

Umuvugizi wa Youtube yemeje ko basibye shene z’uyu muhanzi. Ati “Twakwemeza ko twahagaritse shene ebyiri za R. Kelly bigendanye n’amahame yacu.”

Guhera mu 2017 R Kelly ari mu byamamare byibasiwe biturutse ku bukangurambaga bwatangijwe n’abagore babiri bwiswe #MuteRkelly, aho bashakaga ko indirimbo z’uyu muhanzi zikurwa ku mbuga zirimo Spotify, AppleMusic, AmazonMusic n’izindi.

Mu mpera za Nzeri, R. Kelly wamamaye mu njyana ya RnB yahamijwe n’urukiko rwo muri Brooklyn mu Mujyi wa New York, ibyaha birimo ibifite aho bihuriye n’imibonano mpuzabitsina yakoreye abagore barimo abatarageza ku myaka y’ubukure ndetse n’abahungu.

Uyu muhanzi yashinjwaga ibyaha bya forode, gukoresha abana imibonano mpuzabitsina, gushimuta, kwambukiranya leta zitandukanye ajyanye abagore mu bikorwa byo kubasambanya n’ibindi.

Aba bantu banyuze imbere y’abacamanza bamushinja. Muri abo bamushinjaga barimo abagore icyenda ndetse n’abasore babiri. Nubwo R.Kelly yari afite abamushinjura bigaragara ko ntacyo byatanze.

Biteganyijwe ko hazatangazwa imyanzuro y’urukiko muri Gicurasi 2022; ashobora gufungwa imyaka myinshi cyangwa agakatirwa burundu.

Refe:news.sky.com

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Sandrine Isheja yasazwe n’ibyishimo ubwo yatungurwaga n’umugabo we muri...

Sandrine Isheja usanzwe ari umunyamakuru w’imyidagaduro kuri Kiss FM,yasazwe...
15 October 2021 0

Ikimero n’ubwiza budasanwe bwa Beyonce byazamuye amaragamutima ya...

Abakunzi b’umuhanzikazi Beyonce bongeye gucika ururondogoro kubera ubwiza...
15 October 2021 0

Bwa mbere Omah Lay agiye gutaramira abanyarwanda

Umuhanzi Omah Lay wakunzwe cyane mu ndirimbo ‘Godly’ agiye gutaramira...
14 October 2021 0

Umuraperi Tyga yatawe muri yombi

Ray Nguyen-Stevenson wamenyekanye ku izina rya Tyga nk’umuraperi yatawe...
14 October 2021 0

Marina yayishuye byinshi ku mukunzi we mushya

Umuhanzikazi Marina yahishuye byinshi kurukundo rwe ,anahamya ko afite...
14 October 2021 0

Tiwa Savage atewe imfunwe n’abana be bazabona amashusho ye akora imibonano...

Umuhanzikazi ukomoka muri Nigeria Tiwa Savage yatangaje ko atazatanga...
14 October 2021 0