skol

Urufaya rw’Amasasu nyuma y’uko Radio na Weasel bataririmbye

Yanditswe: Tuesday 27, Dec 2016

Mu ijoro ryo kuwa 25 Ukuboza 2016, nibwo mu mujyi wa kampala mu gihugu cya Uganda mu gace ka Nateete humvikanye urufaya rw’Amasasu nyuma y’uko abafana bategereje ku rubyiniro abahanzi bakomeye Radio na Weasel ariko ntibagaragare aho.
Abari bateraniye muri Comprehensive Hotel bari biteguye gutaramirwa n’itsinda rya Good Life rigizwe na Radio ndetse na Weasel nyamara ijoro rya Noheli ryarinze ritandukana batabaciye iryera.
Umujinya uvanze n’uburakari wahagurikije abari baje muri icyo (…)

Mu ijoro ryo kuwa 25 Ukuboza 2016, nibwo mu mujyi wa kampala mu gihugu cya Uganda mu gace ka Nateete humvikanye urufaya rw’Amasasu nyuma y’uko abafana bategereje ku rubyiniro abahanzi bakomeye Radio na Weasel ariko ntibagaragare aho.

Abari bateraniye muri Comprehensive Hotel bari biteguye gutaramirwa n’itsinda rya Good Life rigizwe na Radio ndetse na Weasel nyamara ijoro rya Noheli ryarinze ritandukana batabaciye iryera.

Umujinya uvanze n’uburakari wahagurikije abari baje muri icyo gitaramo batangira kumenagura bimwe mu bikoresho by’iyo Hotel. Abateguye iki gitaramo bananiwe gusobanurira abo bafana icyatumye Radio na Weasel bataririmba.

Kutaririmba kwa Radio na Weasel kwateye umwiryane mu bafana

Ku ruhande rw’Abafana bibazaga impamvu Radio na Weasel bataririmbye kandi ku rupapuro rwamamaza iki gitaramo, ababiteguye baravugaga ko bazaririmbira abazitabira icyo gitaramo cya Noheli

Abashinzwe umutekano kuri Comprehensive Hotel babanje kugenza gacye babuza abafana gukomeza kwangiza intebe ndetse ’namwe mu macupa yabo. Nyuma yo kunanirwa gutatanya abo bigaragambyaga bahisemo kurasa amasasu mu kirere kugirango babatatanye.

Amakuru agera ku kinyamakuru Big Eye avuga ko abateguye iki gitaramo batigeze bishyura Radio na Weasel mbere y’uko batangira kwamamaza icyo gitaramo. Ngo bumvaga ko ari nk’Abahanzi bakizamuka kuburyo kubishyura atari ngombwa.

Good Life igizwe na Moses Sekibogo [Moze Radio] na Douglas Mayanja [Weasel] imaze kwandika izina muri Uganda ndetse no mu karere. Bafitanye Indirimbo n’Abahanzi nyarwanda yakunzwe cyane muri iyi minsi bakoranye na Urban Boys bise "Pete Kidole"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa