Urugo rwa Donnarumma ukinira PSG rwaraye rutewe n’Ibisambo
Yanditswe: Friday 21, Jul 2023

Urugo rw’Umunyezamu wa Paris Saint-Germain, Gianluigi Donnarumma n’umugore we Alessia Elefante rwatewe n’abajura, biba ibikoresho by’asaga miliyoni 667 Frw, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.
Donnarumma na Alessia basanzwe mu rugo rwabo ruri mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, barahambiranwa ariko baza kugira amahirwe yo guhungira muri hoteli ahagana saa Cyenda n’Igice z’urukerera.
Nyuma y’aho, aba bombi bajyanye kwa muganga kugira ngo bitabweho.
ESPN yanditse ko Donnarumma yari afite ibisebe bito (...)
Urugo rw’Umunyezamu wa Paris Saint-Germain, Gianluigi Donnarumma n’umugore we Alessia Elefante rwatewe n’abajura, biba ibikoresho by’asaga miliyoni 667 Frw, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.
Donnarumma na Alessia basanzwe mu rugo rwabo ruri mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, barahambiranwa ariko baza kugira amahirwe yo guhungira muri hoteli ahagana saa Cyenda n’Igice z’urukerera.
Nyuma y’aho, aba bombi bajyanye kwa muganga kugira ngo bitabweho.
ESPN yanditse ko Donnarumma yari afite ibisebe bito ariko umugore we ntacyo yabaye.
Ibiro by’Ubushinjacyaha i Paris byatangaje ko “Polisi yatangije iperereza ku bujura bwitwaje intwaro bwagizwemo uruhare n’agatsiko gasa n’akihurije hamwe ndetse n’imvururu zatewe n’ibyabereye kwa Donnarumma mu ijoro.’’
Aba bajura bivugwa ko bibye Donnarumma ibintu birimo imirimbo, ibikapu bihenze n’amasaha, byose bifite agaciro ka $556.430, ni ukuvuga miliyoni 667 n’ibihumbi 716 Frw.
Donnarumma w’imyaka 24, yageze muri Paris Saint-Germain [PSG] mu 2021 ndetse yatwaye Igihembo kizwi nka “Yashin Trophy” gihabwa umunyezamu mwiza muri uwo mwaka. Mu myaka ibiri ahamaze, yatwaranye n’iyi kipe ibikombe bibiri bya shampiyona y’u Bufaransa, Ligue 1.
Yatangiye gukina nk’uwagize umwuga muri AC Milan aho umukino we wa mbere yawukinnye afite imyaka 16, ayikinira imikino 251.
Donnarumma asanzwe ari n’umunyezamu ngenderwaho mu Ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani, amaze guhamagarwamo inshuro 54.
Uyu munyezamu wa PSG yatewe n’abajura mu gihe ikipe ye yitegura kwerekeza mu Buyapani aho igomba kwitegurira imikino y’umwaka utaha.
Si ubwa mbere, umukinnyi wa PSG atewe n’abajura. Muri Werurwe 2021 na bwo Myugariro urugo rwa Marquinhos rwasuwe na benengango ubwo se n’abana babiri bari mu rugo; aba bajura baje gufungwa.
Abandi bakinnyi ba PSG n’abayinyuzemo bacucuwe barimo Thiago Silva, Angel Di Maria, Eric Maxim Choupo-Moting, Presnel Kimpembe na Mauro Icardi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *