skol

Urukiko rwanze ubusabe bwa P.Diddy wahamwe n’ibyaha by’ubusambanyi

Yanditswe: Wednesday 01, Oct 2025

featured-image

Umuraperi n’umushoramari ukomeye muri hip hop ku isi, Sean “Diddy” Combs, yangiwe n’urukiko rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusabirwa urubanza rushya cyangwa kugirirwa imbabazi, mu gihe hasigaye iminsi ibiri gusa ngo ahabwe igihano.

Ku wa Kabiri, tariki ya 30 Nzeri 2025, umucamanza Arun Subramanian yemeje ko ibimenyetso ubushinjacyaha bwatanze bihagije, bityo ibyifuzo bya Combs byo gusaba kugirwa umwere cyangwa urubanza rushya bidafite ishingiro.

Combs w’imyaka 55 azasomerwa igihano ku wa Gatanu, tariki ya 3 Ukwakira 2025, ku byaha bibiri byo gutwara no gushora abantu mu busambanyi. Nubwo yagizwe umwere ku byaha bikomeye byo gucuruza abantu (sex trafficking) no gukora ishyirahamwe ry’ubugome (racketeering), akomeje guhangana n’ingaruka zikomeye z’urubanza rwe rwarenze imipaka y’imyidagaduro.

Mbere y’uko ahabwa igihano, uwahoze ari umukunzi we Casandra “Cassie” Ventura yandikiye umucamanza asaba ko hazitabwa ku buzima bwinshi uyu mugabo yahungabanyije abukoresha mu guhohotera no kugenzura abandi.

Ubushinjacyaha bwasabye ko Combs akatirwa nibura imyaka 11 n’amezi atatu y’igifungo. Ku rundi ruhande, abamwunganira mu mategeko basabye ko atarenza amezi 14, bavuga ko ayo ari munsi gato y’igihe amaze afungiye muri Brooklyn’s Metropolitan Detention Center kuva yafungwa mu kwezi kwa Nzeri 2024.

Urubanza rwa Combs rwarangiye muri Nyakanga 2025, aho yahamijwe icyaha cyo gutwara umuntu agamije kumushora mu busambanyi, ariko agirwa umwere ku byaha bikomeye byavuzwe haruguru. Icyakora, yakomeje kuguma muri gereza ategereje igihano kuko yangiwe kurekurwa by’agateganyo.

Abamwunganira bavuze ko mu gihe amaze afunze yakorewe ihohoterwa rikabije agafungwa mu buryo bwa kinyamaswa muri gereza ya MDC, ibintu bavuga ko bikwiye kwitabwaho mu kugena igihano cye.

Ubusabe bw’umuraperi Diddy bwateshejwe agaciro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa