skol
fortebet

Urukiko rwanze ubusabe bwa Young Thug ahanishwa igihano gikomeye

Yanditswe: Saturday 04, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi uri mubakomeye muri Leta zune ubumwe bwa Amelika Jeffery Lamar Williams, wamamaye nka Young Thug urukiko rwanze ubusabw bwe bwo gutanga ingwate akaburana ari hanze rwemeza ko aba afunzwe kugeza muri Mutarama 2023 mu gihe agikurikiranwa.

Sponsored Ad

Ni umwanzuro wafashwe kuri uyu wa Kane taliki 2 Kamena 2022 ubwo ubusabwe bwa Young Thug bwo kurekurwa bwateshwaga agaciro n’umucamanza.

Amakuru dukura ku Kinyamakuru TMZ cyatangaje iyi nkuru cyatangaje ko uru rubanza rwamaza umunsi wose Umucamanza akemeza ko Young Thug aba afunzwe kugeza muri Mutarama 2023 mu gihe hagikusanywa ibimenyetso.

Kevin Liles uri mu bashinze 300 Entertainment, inzu ifasha abahanzi Thug abarizwamo, yatanze ubuhamya arira mu rubanza avuga ko azi uyu muhanzi nk’umugiraneza akaba n’ufite izina rikomeye muri rubanda.

Yongeyeho ko yifuzaga na we gusinya ku ngwate uyu muhanzi yagombaga gutanga kugira ngo ubutabera bwizere ko gufungurwa kwe ntacyo bizahungabanya.

Siwe gusa n’abahanzi bagenzi be barimo Chriss Brown n’abandi mu minsi ishize bagaragaje ko uyu muuhanzi akwiye kurekurwa.

Brian Steel, Umunyamategeko wa Young Thug aherutse gutangaza ko umukiliya we abayeho nabi aho afungiye mu buryo bumwambura uburenganzira bwe nk’umuntu.

Uyu munyamategeko yavuze ko Young Thug afungiye mu cyumba gito cyane, arya indyo idakwirye ndetse ko atabasha gusinzira ngo aruhuke kuko icyumba cye kiba gicanye amasaha 24.

Young Thug yatawe muri yombi muri Gicurasi 2022 akurikiranweho ibyaha birimo Ashinjwa icyaha cyo kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo birimo ubujura bubera ku mihanda, kugerageza kwica umuntu ku iguriro, gukodesha imodoka yakoreshejwe hicwa umuntu mu 2015 n’ibindi bifitanye isano n’ibiyobyabwenge.

Uyu mu raperi ahuriye muri iyi dosiye n’abandi bantu 27 bagize itsinda rya ‘Young Slime Life Gang’ yashinze mu 2012 barimo abaraperi bagenzi be nka Gunna (Sergio Giavanni Kitchens) na Yak Gotti (Deamonte Kendrick) aba bose umucamanza yanze ubusabe bwabo bwo gutanga ingwate bakarekurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa