skol
fortebet

Urukundo rugeze aharyoshye hagati y’umukobwa wa Jeanine Noach na Axel Mpoyo wa APR BBC[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 26, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Axel Mpoyo uzwi mu mukino wa basketball mu Rwanda wakiniye amakipe atandukanye arimo REG Basketball Club ubu ukinira APR Basketball Club, yaciye amarenga y’urukundo hagati ye na Navida Duz usanzwe ari umukobwa wa Jeanine Noach wavuzwe cyane ubwo yakundanaga n’umuhanzi Cyusa.
Axel Mpoyo na Navida Duz bamaze iminsi muri Zanzibar ndetse basangije ababakurikira amafoto n’amashusho ku mbuga nkoranyambaga zabo bariyo.
Aba bombi bamaze iminsi bagaragarizanya amarangamutima ku mbuga nkoranyambaga. (...)

Sponsored Ad

Axel Mpoyo uzwi mu mukino wa basketball mu Rwanda wakiniye amakipe atandukanye arimo REG Basketball Club ubu ukinira APR Basketball Club, yaciye amarenga y’urukundo hagati ye na Navida Duz usanzwe ari umukobwa wa Jeanine Noach wavuzwe cyane ubwo yakundanaga n’umuhanzi Cyusa.

Axel Mpoyo na Navida Duz bamaze iminsi muri Zanzibar ndetse basangije ababakurikira amafoto n’amashusho ku mbuga nkoranyambaga zabo bariyo.

Aba bombi bamaze iminsi bagaragarizanya amarangamutima ku mbuga nkoranyambaga. Hari nk’aho Mpoyo yagiye ahatangirwa ibitekerezo ku mafoto ya Navida Duz, ashyiraho akamenyetso k’umutima.

Uretse ibyo, nyina w’uyu mukobwa Jeanine Noach akurikira uyu musore ukundana n’umukobwa we.

Na Navida Duz aheruka kwifashisha utumenyetso tw’umutima ku mafoto ya Axel Mpoyo ari gukina.

Navida Duz ni umukobwa wa Jeanine Noach. Uyu mugore w’imyaka 45 yatandukanye n’umuhanzi Cyusa mu Ukwakira umwaka ushize.

Abinyujije mu kiganiro yagiranye na shene ya Youtube, Isimbi, Cyusa yahamije ko yatandukanye n’uyu mugore biteguraga kurushinga ndetse no kubyarana nk’uko bari barabyiyemeje.

Muri iki kiganiro, Cyusa yavuze ko yatandukanye n’uyu mugore bapfuye ibibazo yari asanganywe mu muryango we byabangamiraga urukundo rwabo.


Axel Mpoyo na Navida Duz bamaze iminsi muri Zanzibar, ndetse basangije ababakurikira amafoto n’amashusho ku mbuga nkoranyambaga zabo bari muri Zanzibar. Iyi ni ifoto uyu mukobwa yasangije abantu



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa