skol
fortebet

Urukundo rwa Hamisa Mobetto na Rick Ross rwashyizweho akadomo

Yanditswe: Wednesday 26, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’igihe umuraperi w’umunyamerika Rick Ross avugwa mu rukundo na Hamisa Mobetto, wahoze ari umukunzi akanabyarana n’umuhanzi wa Diamond Platnumz , uyu muhanzi yerekanye agahinda yatewe n’uko uyu mukowa yahishuye umukunzi mushya
Uyu munyamidelikazi ukunzwe cyane muri Afurika Hamisa Mobetto, aheruka kubwira abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ababwira ko afite umukunzi mushya witwa Kevin Ahyi-sena uzwi nka Kevin Sowax.
Ni ubutumwa bwatunguye benshi dore ko bamwe bari bazi ko uyu (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’igihe umuraperi w’umunyamerika Rick Ross avugwa mu rukundo na Hamisa Mobetto, wahoze ari umukunzi akanabyarana n’umuhanzi wa Diamond Platnumz , uyu muhanzi yerekanye agahinda yatewe n’uko uyu mukowa yahishuye umukunzi mushya

Uyu munyamidelikazi ukunzwe cyane muri Afurika Hamisa Mobetto, aheruka kubwira abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ababwira ko afite umukunzi mushya witwa Kevin Ahyi-sena uzwi nka Kevin Sowax.

Ni ubutumwa bwatunguye benshi dore ko bamwe bari bazi ko uyu munyemideli yaba ari mu bihe byiza by’urukundo na Rick Ross.

Ibi bikimenyekana, uyu muraperi akaba n’Umuyobozi wa Maybach Music Group, yahise areka gukomeza gukurikira konti za Hamisa Mobetto ku mbuga nkoranyambaga.

Bamwe mu nshuti z’uyu mubyeyi w’abana batatu, bavuga ko atakivugana na Rick Ross ndetse ko iby’umubano bari bafitanye bisa n’ibyahagaze.

Hamisa Mobetto ubwo yari yahuriye na Rick Ross i Dubai mu Ugushyingo 2021 batangiye gusakaza amashusho bagaragarizanya amarangamutima babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Bikimenyekana byavuzwe ko bahujwe n’ubushabitsi gusa iminsi yakurikiyeho ibyari ubucuruzi byahindutsemo ikibatsi cy’urukundo.

Icyo gihe Rick Ross w’imyaka 47 n’abana bane yemeje ko ari kugerageza kwiyegereza uyu mugore uvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga biturutse ku kimero cye.

Kevin Sowax uri mu rukundo na Hamisa Mobetto bivugwa ko atuye i Paris mu Bufaransa akora ubucuruzi bwambukiranya imipaka binyuze mu Kigo Twinsk Company ndetse afite resItora mu Mujyi wa Bordeaux yise Le Mimozart Restaurant.

Rick Ross n’umuherwe kuko abarirwa akayabo ka miliyoni 40 z’amadolari muri raporo ya 2022 ndetse niwe nyiri inzu ya Maybach Music,itunganyirizwamo umuziki muri USA ndetse n’in’icyamamare mu njyana ya Rap.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa