skol

Urupfu rwa Miss Amelia warozwe rwashenguye Miss Judith wari inshuti ye ya hafi

Yanditswe: Wednesday 14, Sep 2022

featured-image

Urupfu rwa Amelia Sky Brown wegukanye ikamba rya Miss Environment muri Sudan witabye Imana arozwe rwashenguye Miss Judith wari inshuti ye ya hafi.

Mu butumwa Judith yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter kuri uyu wa 13 Nzeri 2022 yavuze ko yunamiye Amelia inshuti ye kandi azahora iteka amuzirikana ndetse no gusenga kugirango uwamuvukije ubuzima amenyekane.

Judith yavuze ko inshuti ye Amelia mu biganiro bagiranye yakunze ku mubwira ko ahorana ubwoba bwo gusubira iwabo kubera gutinya bamwe bo mu muryango we batamwifuriza kubaho.

Amelia wari usanzwe aba mu Misiri Judith avuga ko ubwo bhuriraga muri Uganda yamubwiye ko yifuza gusubira iwabo agakorera igihugu cye.

Uyu mukobwa ukiri mut yaguye mu Gihugu cye aho yari amaze aho yari agiye kumara amezi agera muri ane kuko muri Gicurasi 2022 ari bwo yasubiyeyo ubwo yari agiye kwifatanya nabo mu muryango we mu muhango wo gusezeraho bwa nyuma Se uherutse kwitaba Imana.

Judith ufite inkomoko mu Rwanda akaba numwe mu banyamideli bakomeye muri Uganda avuga ko yakiriye ubutumwa bw’umuvandimwa wa Amelia bumubwira ko Amelia yarozwe bikaba ari nabyo byamuviriyemo kubura ubuzima.

Judith yakomeje yihanganisha abo mu muryango wa Nyakwigendera ndetse avuga ko inshuti ye igiye igifite inzozi nyinshi itarageraho zirimo no gukorera igihugu cye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa