skol
fortebet

Urushyi Will Smith yakubise Chris Rocky rukomeje ku mwitambika mu mishinga ye

Yanditswe: Saturday 23, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma yuko Will Smuth agaragaje imyitwarire mibi ubwo yakubitaga Ckriss Rocky aherutse guhagarikwa mu bitabira ibihembo bya Oscar Awards hataracamo iminsi urubuga rwa Net flix ruzwiho gutunganya filime no kuzerekana, rwahagaritse umushinga wa filime ya kabiri rwari rufitanye na we.

Sponsored Ad

Amakuru dukura kuri The Bloomberg cyatangaje ko filime yitwa “Bright 2” ya Netflix Will Smith yagombaga kugaragaramo ariko umushinga wayo wabaye usubitswe kugeza igihe kitazwi.

Iki kinyamakuru kigaragaza ko impamvu yabiteye nta yindi byaturutse ku rushyi Will Smith yakubise umunyarwenya Chris Rock mu kwezi kwashize ubwo hatangwaga Oscars.

Ntabwo ari uyu mushinga wonyine wasubitswe kuko n’undi uyu mukinnyi wa filime yari afitanye na National Geographic bise “Pole to Pole” wabaye usubitswe.

Mu minsi yashize nabwo imishinga ya filime Will Smith yari afitanye na Netflix na Sony yose yabaye ihagaritswe kubera imyitwarire aheruka kugaragaza.

Netflix yahagaritse umushinga wa filime yise “Fast and Loose” Will Smith yari kugaragaramo, ndetse ntabwo biramenyekana igihe izasubukurira umushinga wayo cyangwa niba iteganya gushaka undi uzamusimbura agakina igice ‘role’ yari afitemo.

Sony yo yahisemo gusubika umushinga wa “Bad Boys 4” nayo uyu mugabo yari kugaragaramo. Izi sosiyete zose zafashe iyi myanzuro nyuma yaho Will Smith arwanye mu itangwa ry’ibihembo bya Oscars.

Will Smith aheruka gushyira hanze itangazo avuga ko yikuye mu banyamuryango ba Academy of Motion Picture Arts and Sciences itanga ibihembo bya Oscars kubera imyitwarire mibi yagaragaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa