skol
fortebet

Irebere urutonde rw’abakobwa bafite igitinyiro ku basore i Kigali

Yanditswe: Tuesday 31, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Bamwe mu bakobwa b’ibyamamare hano mu Rwanda bigoye ko hari umusore wamutinyuka cyane kubifuza kujya mu rukundo(Gutereta) nkuko twaganiriye na benshi twagukoreye urutonde rw’abakobwa abasore benshi bagiye bahurizaho bakagaragaza ko batinyitse.

Sponsored Ad

Irebere bamwe mu bakobwa bafite igitinyiro ku basore hano i Kigali

1. Miss Mutesi Jolly

Nyampinga w’u Rwanda 2016 Miss Mutesi Jolly ni umwe mu bakobwa abasore benshi bahurijeho bakaragaza ko ari umukobwa utinyitse ndetse ko bigoranye kuba wamugaragariza amarangamutima yawe cyane kubyerekeranye n’urukundo.

2. Amb Isimbi Alliance

Amb Isimbi Alliance wamenyekanye nka Aliah Cool nawe i umwe mu bakobwa Abasore cyangwa se Abagabo benshi bahurizaho mu kubona ko bigoye kuba wamwinjirira nk’umusore kabone nubwo waba umukunda gute uretse no gutinya kubimubwira no kumubona byaba ari ikibazo.

3. Kate Bashabe

Kate Bashabe ni umunyamideli wamamaye hano mu Rwanda ndetse ni umwe mu bakobwa bakunzwe cyane ku mbugankoranyambaga kubera ubwiza bwe buvugisha benshi, ikindi kandi akunze kugaragara akora ibikorwa byinshi byo kwiteza imbere abere. Uyu nawe ni umwe mu bakobwa abasore babona ko byagorana kubatereta bitewe n’urwego ariho.

4. Miss Uwase Raissa Vanessa

Miss Vanessa wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015 nubwo yakunze kuvugwa mu rukundo kenshi ariko ntirumuhire nawe yagaragaye mu bakobwa abasore benshi batinya kuba barambagize bitewe ni uburyo yihagararaho.

5. Yolo The Qween

Yolo The Qween ni umwe mu bakobwa bakunze kuvugwa ku mbugankoranyambaga kubera uburanga n’imiterere bivugisha benshi ndetse akaba avugwa mu rukundo n’umuhanzi ukomeye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Yolo The Qween ni umwe mu bakobwa bavugwa cyane ariko akavuga gake nawe yahurijweho na benhi bavuga ko nta musore wapfa kumwisukira bitewe n’ubuzima ubona ko abayemo ndetse no kubona aho wamuhera nabyo ubwabyo ari ikibazo.

6. Miss Iradukunda Liliane

Nyampinga w’u Rwanda 2018 Miss Iradukunda Liliane nawe ni umwe mu bakobwa bagarutsweho cyane ko abasore bamutinya bitewe n’uburyo yihagazeho.

Ibitekerezo

  • Muraho neza! Ubuyobe bwaje mu mayeri! Tube maso, Dusenge mu kuri.

    Ntabwo natereta umukobwa utiyubaha,ujya mu bagabo.Mu by’ukuli bene uwo ntashobora kubaka urugo.N’abamutereta nuko baba bashaka kuryamana nawe gusa nyamara ari icyaha mu maso y’imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa