skol
fortebet

Urutonde rw’abanyarwandakazi beza barusha abandi kwambara neza[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 30, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu Rwanda hamaze kumenyekana urutonde rw’ abakobwa bambara neza bakaberwa kurusha abandi . Hashize igihe mu Rwanda hagaragara abakobwa benshi bambara neza bakaberwa dore ko benshi mu inshuti zabo bemeza ko kuba baberwa atari ukuvugako bambaye ibihenze ahubwo baberwa kubera ko bamaze gusobanukirwa mubijyanye no kugura imyenda .
Mu ndimi z’ amahanga babivuze neza ati “ When you dress well , you look smart “ uramutse ubishyze mu Kinyarwanda bikaba bivuga ko mu gihe wambaye neza ugaragara neza (...)

Sponsored Ad

Mu Rwanda hamaze kumenyekana urutonde rw’ abakobwa bambara neza bakaberwa kurusha abandi . Hashize igihe mu Rwanda hagaragara abakobwa benshi bambara neza bakaberwa dore ko benshi mu inshuti zabo bemeza ko kuba baberwa atari ukuvugako bambaye ibihenze ahubwo baberwa kubera ko bamaze gusobanukirwa mubijyanye no kugura imyenda .

Mu ndimi z’ amahanga babivuze neza ati “ When you dress well , you look smart “ uramutse ubishyze mu Kinyarwanda bikaba bivuga ko mu gihe wambaye neza ugaragara neza kuri uyu munsi twabateguriye urutonde rw’ abakobwa bo mu Rwanda bambara neza kandi bakaberwa .

1.Miss Mutesi Jolly

Miss Mutesi jolly uza kwisonga mu bakobwa Bambara neza bakaberwa yabaye nyampinga w’u Rwanda muri 2016, ni umwe mu bakobwa bakurikirwa cyane kumbuga nkoranyambaga ndetse aza no mubakobwa bavuga rikijyana mu Rwanda.

Uyu mukobwa uzwiho kurimba, akunze gusagiza abamukurikirana amafoto atandukanye y’ambaye imyenda myiza aberewe cyane , ndetse n’itangazamakuru rikunze kugaruka cyane ku myambarire ye ,bitewe n’udushya dutandukanye akoresha.



2. Amb.Isimbi Alliance
Ambasaderi Isimbi Alliance wamamaye ku izina rya Alliah Cool muri sinema Nyarwanda , nawe n’umwe mubakobwa baza ku isonga mu kwambara neza bakaberwa bitewe n’amafoto akunze gusangiza abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ze zitandukanye.





3.Mimi Mirage
Karuranga Mirage ubusanzwe n’ umunyarwandakazi umaze kwandika izina mu bijyanye no gucuruza imyenda igezweho dore ko ubusanzwe abamuzi neza bemeza ko uyu mukobwa yambara neza ndetse uramutse usuye urukuta rwe rwa instagram usanga uyu mukobwa yambara neza kandi akaberwa .



4. Shaddy boo
Mbabazi Shadia Shaddy boo ni umwe mu banyarwandakazi basigaye batigisa urubuga rwa instagram bitewe n’ amafoto ashyiraho ndetse n’ amashusho akunzwe gusakazaho benshi bakaba bemeza ko yambara neza kandi aberwa cyane .



5. Natacha Ndahiro
Natacha Ndahiro n’umwe mubanyarwandakazi bazwi cyane muri Sinema nyarwanda akaba n’umushabitsi ,nawe aza mubakobwa b’ikimero Bambara neza bakaberwa kandi bakunzwe n’abanshi mu Rwanda.



6. Kate Bashabe
Catherine Bashabe ni umunyamideri ndetse akaba afite iduka ricuruza ibijyanye n’ imideri benshi bamubona bemeza ko uyu mukobwa yambara neza dore ko hari n’ abataripfana bemeza ko uyu mukobwa abayeho neza uramutse urebye imitungo yibitseho.




7.Miss Uwase Muyago

Miss Muyago wabaye nyampinga uberwa n’amafoto muri muri 2019 nawe aza ku isonga mu banyarwandakazi Bambara neza bakaberwa , bitewe n’amafoto atandukanaye akunze gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze zitandukanye byumwihaririko urubuga rwe rwa Instagram.



8.BIANCA BABY

BIANCA BABY n’umunyamideri ndetse akaba afite iduka ricuruza ibijyanye n’ imideri benshi bamubona bemeza ko uyu mukobwa yambara neza .



9.Miss Uwicyeza Pamella

Uwicyeza Pamela wahatanye muri Miss Rwanda mu 2019 akaza mu bakobwa 20 bashakishwagamo Nyampinga w’u Rwanda, wanabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Zuri Africa Queen yaberereye muri Kenya mu 2019 akaba ari n’umukunzi w’umuhanzi ukomeye mu Rwanda The Ben, nawe aza ku isonga mu bakobwa ba banyarwandakazi Bambara neza bakaberwa ,dore ko nawe asigaye yarabaye umunyamideli wabigize umwuga



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa