skol
fortebet

Urutonde rw’ibyamamare byafunzweho muri uyu mwaka wa 2021

Yanditswe: Friday 24, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kuva muri Mutarama kugeza mu UKubuza uyu mwaka wa 2021 ,hagiye haba udushya dutandukanye ,gusa bamwe mu byamamare bisanze imbere y’inzego zinyuranye zirimo izishinzwe umutekano n’iz’ubutabera bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye.

Sponsored Ad

Yaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha na Polisi y’Igihugu muri uyu mwaka ubura iminsi mike ngo urangire, amatangazo yabaga acicikana hatangazwa abahanzi cyangwa ibyamamare byatawe muri yombi.

Ibiyobyabwenge ndetse no kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ni bimwe mu byatumye benshi mu byamamare bafatwa.

1.Davis D na Kevin Kade bashinjwe gusambanya umwangavu

Kevin Kaden a Davis D batawe muri tariki ya 21 na 24 Mata 2021.

Aba bahanzi bafunganywe na Habimana Thierry usanzwe ukora akazi ko gufotora.

Bashinjwaga icyaha cyo gusambanya umwana n’ubufatanyacyaha mu gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17.

Nyuma y’igihe kingana n’ukwezi kurenga bari mu rubanza, Kevin Kade na Davis D baje kugirwa abere n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.

Fireman uherutse kugirwa umwere ku byaha byo gukubita no gukomeretsa, hafi umwaka wose yari awumaze mu manza

Uyu uzwi mu muziki w’u Rwanda nk’umwe mu baraperi bakomeye, amezi menshi y’umwaka wa 2021 yayamaze imbere y’ubutabera aho yari yarakatiwe gufungwa imyaka itatu kubera ibyaha yari yahamijwe byo gukubita no gukomeretsa abanyeshuri bagororerwaga Iwawa.

Ni igihano uyu muraperi yari yarakatiwe mu mpera z’umwaka wa 2020 icyakora ahita akijuririra, ubujurire yaburanye hafi mu mwaka wose wa 2021.

Mu minsi ishize nibwo Urukiko Rukuru rwa gisirikare rwaburanishije ubujurire bw’uyu muraperi na bagenzi be rwafashe icyemezo cyo kumugira umwere ku byaha byari byatumye akatirwa gufungwa imyaka itatu.

3.Ish Kevin yakatiwe gufungwa umwaka usubitse, DJ Brianne ararekurwa

Muri Kamena 2021 Polisi y’Igihugu yataye muri yombi abarimo umuraperi Ish Kevin na Dj Brianne bari bakurikiranyweho kwica amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Bamaze gutabwa muri yombi, ikirego cyabo cyagejejwe muri RIB kugira ngo itangire iperereza ku byaha bakekwagaho byo gukoresha ibiyobyabwenge.

DJ Brianne yaje kugirwa umwere ku bijyanye no gukoresha ibiyobyabwenge, Ish Kevin we wagejejwe mu butabera yaje gukatirwa gufungwa umwaka usubitse.

4.King James, K8 Kavuyo na Shaddy Boo bafungiwe iminsi itanu mu Karere ka Rutsiro

Tariki 29 Nyakanga 2021 Polisi ikorera mu Ntara y’Uburengarazuba yatangaje ko yafashe abantu umunani barimo umuhanzi King James, K8 Kavuyo na Shaddy Boo barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Aba bose bari batembereye ku nkengo z’ikiyaga cya Kivu mu Murenge wa Boneza.

Nyuma y’iminsi itanu bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi baje kurekurwa barataha.

5.Kimenyi Yves na Ingabire Habibah batawe muri yombi

Tariki 17 Kanama 2021 Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umunyezamu wa Kiyovu Sports Kimenyi Yves, Ingabire Habibah bari bakurikiranyweho kwica amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Aba baziraga kuba bararenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 ubwo bitabiraga ibirori byo kwitegura imfura ya Kimenyi Yves na Muyango Claudine.

Ingabire Habibah wari urwaye yasabwe na Polisi kuyitaba mu gihe Kimenyi Yves we yatawe muri yombi afungwa iminsi itanu.

Jado Castar yakatiwe imyaka ibiri

Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar akaba Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda aherutse gukatirwa igifungo cy’imyaka ibiri.

Jado Castar unari mu banyamakuru b’imikino bakomeye mu Rwanda yahawe iki gihano nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Castar yatawe muri yombi ku wa 20 Nzeri 2021, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iperereza ryari rijyanye n’icyatumye Ikipe y’Igihugu mu Bagore isezererwa muri Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yabereye mu Mujyi wa Kigali mu kwezi gushize.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yasezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyabereye i Kigali hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brésil batujuje ibisabwa.

5.Phil Peter, M. Iréné na Social Mula bafatiwe mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi Phil Peter, M. Iréné, Social Mula n’abandi bose bari ahafatirwaga amashusho y’indirimbo Amata ya DJ Phil Peter na Social Mula muri Werurwe 2021.

Bashinjwaga kurenga ku mabwiriza ya COVID-19. Icyakora bitandukanye n’ibisanzwe, aba ntabwo bigeze bafungwa nyuma yo gutabwa muri yombi bakerekwa itangazamakuru bahise barekurwa.

6.Igisupusupu yashinjwe gusambanya umwana w’imyaka 13

Nsengiyumva François uzwi nka Igisupusupu yafashwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha tariki 30 Kamena 2021 nyuma y’iminsi 12 yari amaze ashakishwa.

Yashinjwaga gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 13 n’icyo gukoresha umwana imirimo ivunanye.

Tariki 26 Urukiko rw’Ibanze rwa Kiramuruzi rwategetse ko akomeza gufungwa by’agateganyo ariko nyuma yo kujurira yaje kurekurwa by’agateganyo.

Mugisha Samuel yakubise umumotari

Mugisha Samuel ukina umukino w’amagare yatawe muri yombi na RIB Tariki 21 Ukwakira 2021, yari akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa mu buryo bubabaje umumotari.

Uyu musore nyuma y’iminsi mike akurikiranywe na RIB yaje kurekurwa ataburanye ndetse yitabira imikino yabereye hanze y’u Rwanda.

7.Kwizera Olivier yakatiwe igifungo cy’umwaka usubitse

Muri Kamena 2021, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi umunyezamu wa Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, Kwizera Olivier rumukurikiranyeho gukoresha ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi.

Nyuma y’urubanza rwamaze iminsi, muri Nyakanga 2021 Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwakatiye uyu munyezamu wa Rayon Sports igihano cyo gufungwa umwaka umwe usubitse ahita arekurwa.

8.Titi Brown yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Ishimwe Thierry, umubyinnyi w’umwuga wamenyekanye nka Titi Brown amaze iminsi afunze akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana mu rubanza rwaburanishirijwe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku wa 22 Ugushyingo 2021.

Titi Brown yakatiwe igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo mu gihe Ubushinjacyaha bugikusanya ibimenyetso ku cyaha akurikiranyweho cyo gusambanya umwana.

Uyu musore akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17 bivugwa ko yakoze ku wa 14 Kanama 2021.

9.M1 yatawe muri yombi akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge

Mu Ukwakira 2021, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi, Nzamwita Olivier Joseph wamamaye mu muziki nka M1 akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.

M1 yafatanywe na Uwimana Claude w’imyaka 25 ku wa 21 Ukwakira 2021. Bafatiwe mu Mudugudu wa Kiruhura, Akagari ka Niboye, Umurenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro.

Young Tone yafunzwe akurikiranyweho gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure

Umuraperi Dushime Antoine [Young Tone] yagejejwe muri gereza akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15.

Young Tone w’imyaka 39 yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ku wa 18 Nyakanga 2021.

Nyuma yo gukora iperereza, RIB yashyikirije Ubushinjacyaha dosiye ya Young Tone ndetse nabwo buyiregera urukiko.

Uyu muhanzi yagejejwe mu rukiko ndetse atangira kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo icyakora birangira arekuwe.

10.Jay Polly yitabye Imana akiri mu butabera

Muri Mata 2021 nibwo inkuru yabaye ikimenyabose ko umuraperi Jay Polly yatawe muri yombi na Polisi y’Igihugu akurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Uyu mugabo wafatanywe n’abandi bantu basangiraga iwe mu rugo, byabaye ngombwa ko dosiye ye ishyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kubera ko kimwe n’abo bafatanywe bari bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

Ni icyaha uyu muraperi yakurikinyweho mu nkiko, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rumukatira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mbere y’uko aburana mu mizi.

Mu gihe yiteguraga kuburana mu mizi, inkuru mbi yatashye mu rw’imisozi Igihumbi ko yitabye Imana ku wa 2 Nzeri 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa