skol
fortebet

Urwibutso rudasaza Katauti yasigaranye kuri Oprah uri kwaka gatanya

Yanditswe: Saturday 29, Jul 2017

Sponsored Ad

Ndikumana Hamad Katauti wamamaye muri ruhago mu Rwanda, avuga ko afite urwibutso rukomeye ku mugore we Oprah wamaze gutandukana nawe , ngo mu gitondo yibuka ko yajyaga ahabwa icyayi n’umugore we akiri mu buriri.
Muri Gashyantare 2017 nibwo Katauti yemeje ko yatandukanye burundu n’umugore we Irene Uwoya[Oprah], inkuru y’isenyuka ry’uru rugo yaherukaga kumvikana muri Nyakanga 2016.
Katauti wamaze kugirwa umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sports avuga ko umwaka wa 2008 ari umwaka adateze (...)

Sponsored Ad

Ndikumana Hamad Katauti wamamaye muri ruhago mu Rwanda, avuga ko afite urwibutso rukomeye ku mugore we Oprah wamaze gutandukana nawe , ngo mu gitondo yibuka ko yajyaga ahabwa icyayi n’umugore we akiri mu buriri.

Muri Gashyantare 2017 nibwo Katauti yemeje ko yatandukanye burundu n’umugore we Irene Uwoya[Oprah], inkuru y’isenyuka ry’uru rugo yaherukaga kumvikana muri Nyakanga 2016.

Katauti wamaze kugirwa umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sports avuga ko umwaka wa 2008 ari umwaka adateze kuzibagirwa kuko aribwo yakoranye ubukwe n’umunya-Tanzaniyakazi Oprah ndetse baje no kubyarana umwana umwe.

Nubwo batakiri kumwe hari ibyo Katauti atazibagirwa. Irene Pancras Uwoya na Hamad Ndikumana ‘Katauti’, ubukwe bwabo bwatashye kuwa 11 Nyakanga 2009 , ibirori byabereye kuri Hoteli ya Giraffe View, iherereye Mbezi Kawe, mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Katauti aracyazirikana icyayi cya mugitondo yajyaga ahabwa n’umugore we

Mu kiganiro na Radio Rwanda cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Nyakanga 2017, katauti yahamije ko hari ibitibagira yasigaranye nyuma yo gutandukana n’umugore we. Katauti aseka cyane yagize ati “Ibyo ntazapfa nibagiwe ni nk’ukuntu yamfataga buri gitondo; yanzaniraga icyayi nyiryamye hanyuma akambyutsa, mbese icyayi nagifatiraga mu buriri [Mu gitanda].Ni kimwe mu bintu ntazapfa nibagiwe uwari umugore wanjye yakundaga kunkorera.”

Mu mwaka wa 2016 itangazamakuru ryo muri Tanzania ryanditse kenshi ko Ndikumana Katauti n’umugore we Oprah batandukanye, muri Nyakanga nibwo iyi nkuru yashyuhije benshi imitwe ndetse byanavugwaga ko Irene Uwoya afitanye umushinga wo gukora ubukwe bwa kabiri n’umuririmbyi Charles Njagua Kanyi [Jaguar].

Uwoya n’umugabo we Katauti bagiye bagirana ibibazo bikomeye birimo no gutandukana bakongera bagasubirana, gucana inyuma, kurwana , intonganya za hato na hato n’ibindi.

Byigeze kuvugwa ko Oprah ashaka gushyingiranwa na Jaguar

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa