skol
fortebet

Urwibutso rukomeye rwa Jay Polly yasigiye abahanzi nyarwanda barimo Bulldogg wiyemeje kuzafasha abana be

Yanditswe: Monday 06, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Benshi mubahanzi nyarwanda batandukanye bagarutse ku bigwi byaranze ubuzima bwa nyakwigendera Tuyishime Joshua. uzwi kuzina Jay Polly ndetse umuhanzi Bulldogg babanye muri Tuff Gang yiyemeza kuzafasha abana asize mu bushobozi buke afite..

Sponsored Ad

Nta gushidikanya ko ibyo bavuga ari byo kuko ashobora kuba ari we muhanzi wakoranye indirimbo nyinshi na bagenzi be baba abakomeye n’abakizamuka.


Riderman ati “yari umuntu w’umugabo”

“ Agiye akiri muto kandi yari afite byinshi byo gutanga ariko ntekereza ko nubwo hari ibyo agiye adakoze hari byinshi yakoze. Hari benshi bakora umuziki kuko bamurebeyeho, hari uruhare runini yagize mu kubaka umuziki nyarwanda ni uwo gushimirwa kandi tuzamukumbura.

Yari umuntu w’umuhanga. Usabana, ugira inkuru nyinshi, uzi kubana, yari umuntu uvugisha ukuri, wa muntu mufitanye ikibazo mugahura mushobora kuganira n’abantu bakuru aho kugira ngo muryaryanye mukabwizanya ukuri ibintu bigakemuka. Yari umuntu w’umugabo.”

“Jay Polly ni umurenze”- MC Tino


“Ababizi n’abatabizi bamenye ko Jay Polly ari umuntu urenze bya hatari, bitari ibyo kuvuga umuntu yapfuye akiri na muzima nta muntu utabizi. Ni umuntu wagira urugwiro, umutima mwiza, ukunda gusabana akuganda gusetsa, agira urwenya rwinshi cyane. Yari umuntu w’abantu ni nka gikundiro. Sinzi ukuntu namuvuga.”

Yageze aho ambere nk’umuvandimwe- Platini

“Twahuriye muri Studio yitwa ONB twari abasore bafite impano n’inzozi, guhera ubwo ntitwigeze dusigana, twarasangiye, twaragendanye. Jay Polly ni we muntu nzi narebesheje amaso yanjye wakunzwe kurenza abandi.

Kuva twahura twarahuje, twari inshuti zikomeye cyane, no gukora indirimbo byarikoraga n’ubu yitabye Imana twari dufitanye imishinga myinshi, nta n’ubwo ari indirimbo gusa hari n’ibindi byo mu buzima busanzwe kuko yagezeho ambera nk’umuvandimwe.”

“Imana imucire urubanza rurimo impuhwe”- Diplomate

“Twahuzwaga akenshi kuri producer umwe, tumenyana uko tuba abantu bameze nk’abasangirangendo, ibibazo byose tubicanamo. Iryo sano ntaho ryari ryaragiye no mu gihe cyashize kitari icya kure yansanze kuri studio imwe, turaganira ku by’umuziki wacu, Hip Hop muri rusange hari n’akantu yahise ankorera ntari niteguye nyuma y’aho ntitwongeye kubonana.

Ibyo byongera ishusho ngari ye ukuntu yari ateye. Ni igikuba cyacitse nta kundi turabyakira ahubwo tukamuragiza nyagasani kugira ngo amwakire kandi amucire urubanza rurimo impuhwe.”

“Twari tumaze gukora alubumu yose”- Li John

“Mfite alubumu twari tumaze gukora indirimbo 12. Jay Polly yari umuntu w’umuhanga uretse ko kuba yakoraga Rap yagira ibitekerezo mu bijyanye no kuririmba. Yari wa muntu uza azi ikintu ashaka. Indirimbo namukoreye ni zimwe mu zanyuma yakoze.

Twari twarafashe igihe dukora indirimbo nyinshi icyari gikurikiyeho kwari ugufata amashusho.”

Yashyize itafari ku izina ryanjye- Young Grace

Jay Polly nari muzi nkiga mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye nsubiramo indirimbo ze ku ishuri. Ngiye mu cyiciro cyisumbuye niyumvamo Hip Hop ndayikora, kubera ukuntu nakundaga indirimbo ze nifuza gukora na we ndabimusaba abarabyemera, akajya anyobora, akajya anjyana mu bitaramo.

Izina Young Grace hari itafari yashyizeho, indirimbo Mpa Umusada yatumye abantu bamenya ku bwe kuko yari umusitari ukomeye.”

Ndayishimiye Bertrand wamenyekanye nka Bulldogg yavuze ko byinshi yari kuvuga yakabivuze akiri muzima kuko banyuranye muri byinshi mu buzima.

Ati “Njyewe sinzi ko navuga ibintu byinshi kuko ibyo ntamubwiye akiri muzima sinabivuga aka kanya. Twagendanye urugendo rw’ubuzima ntabwo twabaye inshuti ahubwo twari abavandimwe. Hari igihe twaryamaga mu nzu nta kintu cyo kurya dufite, dufite nka 1000 Frw ariko tukavuga tuti ‘tuzabikora nubwo twavukiye mu miryango idakize.’ Twarasunikanaga. Agahinda ntabwo kashira aka kanya kubera kubona umuntu mwasangiye mukennye cyangwa mukize umushyize mu itaka ni agahinda gakomeye.”

Uyu muhanzi yagaragaje ko mugenzi we ibyavuzweho ko yazize we atabyemera kandi ariko bizahora kugeza igihe na we azava mu mubiri.

Uyu muhanzi yagaragaje ko mugenzi we ibyavuzweho ko yazize we atabyemera kandi ariko bizahora kugeza igihe na we azava mu mubiri.

Ati “Ibyo yazize ni ibyo bamushyizeho byose sinabyemera, nzabihagararaho kugeza umunsi nzongera gusubira ku muremyi. Ni ubusa. Yari afite abana babiri. Ukuntu ari umuntu utangaje nta mugore wamuvangira kuko bose basa na we. Twese uko turi aha Fifi cyangwa Sharifa mwese muzatekereze kuri bariya bana ba Kabaka (Jay Polly) kuko yabitagaho cyane. Njye aba bagore be nibampamagara nzabafasha. Nahoze mbwira Sharifa kuzahuza umwana n’uwo yabyaranye na Fifi.”

Yavuze ko bajyaga bashwana ariko ubu akaba yaramubabariye akimenya amateka. Yamusabiye Imana kumugirira ibambe bakazongera guhurira aheza.

Nirere Afsa uzwi nka Fifi wabyaranye na Jay Polly umwana witwa Crystal yavuze ko yamenyanye n’uyu muhanzi mu 2009, bagakundana imyaka ibiri nyuma bakaza no kubyarana. Avuga ko uwe ari na we w’imfura wa Jay Polly bamukunda.

Mbabazi Sharifa babyaranye umwana witwa Khloe Ifeza, yavuze ko icyo azi ari uko uyu muhanzi yakundaga abana be cyane, ndetse na bo bakaba bafite impano nk’iya se.

Ati “ Icyo muziho yakundaga abana be ni yo mpamvu yamuhaga abana basa na we ni na yo mpamvu nifuza ko abana be umubano wabo wakomera kurushaho kuko na bo bafite impano ikomeye. Bafatanyije bakora ikintu kiruta icya se.”

Bangamwabo Octave wafashaga Jay Polly mu mategeko, yavuze ko uyu muhanzi yapfuye bamaze iminsi mike bahuye ndetse bari barimo gutegura dosiye y’urubanza rwe ngo azagaragarize urukiko ko ari umwere arekurwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa