skol

USA:Umuraperi Coolio yitabye Imana

Yanditswe: Thursday 29, Sep 2022

featured-image

Coolio, umuhanzi w’injyana ya rap wo muri Amerika wamenyekanye cyane kubera indirimbo ye ‘Gangsta’s Paradise’ yakunzwe n’abatari bake yitabye Imana ku myaka 59.

Jarez Posey uhagarariye inyungu ze yabwiye ibinyamakuru muri Amerika ko bamusanze atagihumeka ari hasi mu bwogero bw’inzu y’inshuti ye i Los Angeles.

Coolio yatangiye gukora muzika mu myaka ya za 1980, ariko yashimangiye izina rye mu mateka ya hip hop ubwo yakoraga indirimbo Gangsta’s Paradise mu 1995.

Impamvu nyakuri y’urupfu rwe rwabaye kuwa gatatu ntabwo iratangazwa.

Gusa Jarez Posey yabwiye ikinyamakuru TMZ, cyatangaje iyi nkuru mbere, ko abafasha b’abaganga bakeka ko yaba yagize guhagarara k’umutima.

Coolio, izina rye nyakuri ni Artis Leon Ivey Jr, yatwaye igihembo cya Grammy kubera Gangsta’s Paradise, yakoreshejwe nk’injyana ivugira inyuma muri filimi ‘Dangerous Minds’.

Iyi ndirimbo iracyakomeje kumvwa henshi ku isi, ndetse kuri Spotify yarengeje kumvwa ishuro miliyari imwe, nk’uko byanditse ku rubuga rwa Coolio.

Mu rugendo rwa muzika rw’imyaka igera kuri 40 yakoze album umunani, atsindira igihembo cya American Music Award na bitatu bya MTV Video Music Awards.

Izindi ndirimbo ze zakunzwe zirimo Fantastic Voyage, Rollin’ With My Homies, 1, 2, 3, 4 (Sumpin’ New), na Too Hot.

Yari agikora muzika kugeza ku rupfu rwe – apfuye mu gihe we n’abandi bahanzi bamamaye mu myaka ya za 1990 bari bageze hagati mu bitaramo bakoreraga ahatandukanye.

Mu minsi micye ishize, we n’abahanzi nka Vanilla Ice na Young MC bakoze igitaramo muri Texas.

Kuri Twitter, Vanilla yanditse ati: “Birandenze kumva ko inshuti yanjye nziza Coolio yapfuye”

Snoop Dogg we yasobanuye ko Coolio mu ndirimbo ye yamamaye, arandika ati: "Gangstas paradise. R I P."

Yagaragaje kandi ifoto bari kumwe ubwo batunganyaga amashusho y’indirimbo Gangsta Walk bakoranye mu 2006.

Naho umuhanzi MC Hammer yavuze ko Coolio yari “umwe mu bantu beza cyane namenye”.

Umuraperi (rapper) mugenzi we Ice Cube yagize ati: “Iyi ni inkuru ibabaje. Niboneye neza uyu mugabo azamuka ku gasongero muri muzika.”

Naho umuhanzi MC Hammer yavuze ko Coolio yari umwe mu bantu beza cyane yamenye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa