Utubari n’utubyiniro byemerewe gukora bigakesha mu gihe cy’iminsi mikuru
Yanditswe: Sunday 21, Dec 2025
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwatangaje amabwiriza agenga ibikorwa by’ubucuruzi bujyanye n’ubukerarugendo no kwakira abantu mu gihe cy’iminsi mikuru, igaragaza ko utubari n’utubyiniro bizemererwa gukora ijoro ryose mu mpera z’icyumweru muri ibi bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2025.
Iri tangazo rya RDB rivuga ko “mu rwego rwo kwitegura kwinjira mu minsi mikuru isoza umwaka, no mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda n’abatembera u Rwanda mu bikorwa bitandukanye n’ibyo kwidagadura bisoza umwaka, Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), rwashyizeho amasaha y’agateganyo azagenga ibikorwa by’ubucuruzi guhera ku wa 22 Ukuboza 2025 kugeza ku wa 05 Mutarama 2026.”
RDB, yatangaje ko amaduka, ibigo bikorerwamo ubucuruzi bunyuranye birimo restaurants, utubari n’utubyiniro bizemererwa gukora kugeza saa Cyenda mu rukerera, kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Kane.
Yakomeje ishimangira ko ibyo bikorwa byemerewe gukora ijoro ryose ku wa Gatanu, muri Weekend no ku minsi y’ibiruhuko rusange.
Amabwiriza asanzwe akurikizwa, arimo ayo kugabanya urusaku no kudatanga cyangwa kutanywa inzoga ku bantu bari munsi y’imyaka 18, azakomeza kubahirizwa.
RDB iributsa abantu bose ko bakwiye kunywa mu rugero kandi bakirinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha.
Yongeye kwibutsa kandi ko bibujijwe guha inzoga umuntu bigaragara ko yasinze.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *