skol
fortebet

Uwakinnye ari ‘Intare y’ ingore’ ngo abantu baramutinya

Yanditswe: Friday 06, Jul 2018

Sponsored Ad

Antoinette Uwamahoro benshi bazi ku mazina atandukanye arimo Intare y’Ingore, Mukadata, Umubyeyi Gito Superansiya bitewe n’ amafilime atandukanye yakinnyemo atari umuntu utari mwiza ngo abantu baramutinya ngo ariko yagiye muri filime yarabyiyemeje agomba kwirengera ingaruka

Sponsored Ad

Yagize ati “Yego cyane! (barantinya bakanyikanga) ibyo ngibyo ni nko kujya mu murimo ukamenya ko ugomba kwirengera ingaruka zishobora kuzamo. Bahise bantinya kubera ko buri wese atinya gukina ibibi. Ibyo bibi siko njyewe ndi. Ubundi gukina filime ni ukuva muri wowe ukajya mu cyo baguhaye ko ugomba gukina, neza ugakina character (imico) y’uriya muntu (Intare y’Ingore, Umubyeyi Gito…) buri wese akabona ko ari byo kandi atari byo.

Siperansiya yavukiye i Cyangugu, ariko si ho yakuriye kuko ababyeyi be bakoreraga mu mujyi wa Kigali nawe ni ho yaje gukurira ndetse anahigira amashuri abanza n’ayisumbuye. Ni umubyeyi wubatse, ufite umugabo n’abana 3.

Uwamahoro yatangarije Inyarwanda ari umwe mu bafatiye runini cyane sinema nyarwanda cyane ko nawe ubwe hari izo yanditse n’izo yakinishije ku giti cye nka nyirazo rugikubita zirimo nka ‘Umubyeyi gito’, ‘Ishyari Ni Ishyano’, Igihano cy’Ikinyoma’… yifashije itsinda yashinze ryitwaga ‘Happiness Game Film’ atewe ishyaka n’iyari iherutse gusohoka yitwa ‘Ikigeragezo cy’Ubuzima’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa