UWANDEMEWE (Episode 8): Mw’ ijoro rimwe byaradogereye ntaha nsanga induru ivuga iwacu
Yanditswe: Tuesday 27, Sep 2022
Duherukana ubwo nari mvuye gukora kizamini…nako mvuye gutsindwa ikizamini cyo kwinjira mu gisirikare, ngataha nimyiza imoso, nkinjira mu nzu nububa nk’ umujura ntawe umbonye, mukuru wanjye Vena akaza kunsanga mu cyumba aho nari nigunze akikanga cyane, nkamusaba kuvuga buhoro akanyumva nuko nkamutecyerereza uko byangendekeye, akanyumva akambwira amagambo y’ inkomezi.
Amaze kumbwira ayo magambo numvishe andemye bundi bujya ndakomera numva ubuzima buragarutse, numvishe ari we nkingi negamiye ndetse numva koko hari ubundi buzima, uwo munsi niwo natangiriyeho ubuzima bw’ ikizere, ibyo kwiyanga no kumva ko ntashoboye mbirambika hasi nambarira kuziba icyuho cy’ ahahise gusa ibyo kujya mu gisirikare ndabyibagirwa nemera ko navukiye kudakabya inzozi.
Mama yakiriye ibyambayeho kuri Papa ho biba ibitwenge, yongeye kumbwira ko ntacyo nshoboye mu buzima, ko nzasaza nsabiriza ndetse ko hari ubwo areba agasanga atari we Data, kumbwira atyo byanteye igikomere ku mutima gusa ngira mukuru wanjye Vena imfura ya Mama wakomeje kumba hafi akampagurutsa aho nicaraga aho nabaga ngeze.
Nariyakiriye ubuzima burakomeza nsubira mubyo gucururiza Mama imyaka ku muhanda, nkihahinguka baransetse banyibutsa ko baheruka mbasezera ndetse ko bamenye ko nari narashegeye kujya mu gisirikare none aho nabasize akaba ari ho mbasanze, nambara urubwa rurambera.
Iminsi yakomeje kuvaho umwe ndense n’ amezi asimburana havaho kumwe, umwaka urashira undi uraza, ubwo ni nako nari maze kuba intyoza mu gucuruza, ndetse ubucuruzi bwari bwaragutse cyane aho nashyiraga ibicuruzwa harambanye hato.
Umunsi umwe ari nimugoroba ntashye, icyo gihe mukuru wanjye Vena ntiyari mu rugo, yari yaragiye mu mahugurwa y’ abarimu, nuko ubwo nari ngeze hafi yo mu rugo numvishe ibisa n’ urusaku ndikanga, hari nka saa mbiri za n’ijoro
Nakomeje kumva iby’ urwo rusaku ndahagarara ngo numve neza aho ruri guturuka, mu gutega amatwi ngo numve neza…numvise rusa naho ruturuka mu rugo.
Natangiye kongera intambwe ndetse ndihuta, ngeze mu ntambwe nk’ ijana ngo ngere mu rugo…koko numvishe urusaku ruri guturuka mu rugo niruka amasigamana.
Nahingutse mu rugo nkubita akugi ko mu gikari mpinguka mu mbuga, nasanze byabaye ibindi Papa ari guhondagura Mama amugaragura hasi…ibyatumye ubwenge buyaga mba nk’ umusazi.
Ntabwo nabashije kwifata mbona Mama agaragurika, muri ako kanya nasimbukiye Papa mbyivangamo ntangira guhangana nawe, ntabwo nibukaga ko ari Papa nta nubwo nitaga ko ndi umwana we, twarafatanye intambara irarota.
Mama yakururutse agerageza guhaguruka ariko aragwirirana agerageza guhunga ari nako atabaza abaturanyi, nabo induru bayihaye umunwa ndetse barahurura gusa basanze nanegekaye kuko usibye guta umutwe kwanjye nkishora kuri Papa ntabwo nari gufunga igipfunsi ngo nkimutere, byasaga naho nitanze ngacungura Mama akaba ari njye ahondagura.
Abaturanyi barahuruye baratabara ibintu biba ibindi kuko Papa ntiyashoboye kwihanganira abaje batabaye iwacu, yinjiye mu nzu asohoka afite umuhini w’ isekuru nk’ intwaro.
Yatangiye gusagarira uwo abonye wese ndetse biba intambara mu zindi, muri uko kurwana na bose yakubise umuhini umugabo umwe umuhini mu mutwe ngo pooo!
Uwo mugabo wari umuyobozi wari waje guhosha iyo ntambara yamumennye umutwe abantu bose bakwira imishwaro ari nako na Mama imbaraga zanze akagwa muri koma….ni ukuri ntabwo nari nzi imbarutso y’ ibyo byose.
Inkuru mbi koko irasakara, muri iryo joro byageze ku bayobozi bakuru bohereza abapolisi dore ko batabaga kure y’ iwacu.
Abari baje gutabara bari biheje ruguru y’ urugo bahunze Papa wari wariye amavubi babonye abapolisi basakuriza icyarimwe, bashyira mu majwi Papa ngo bamufate bamujyane bamukanire urumukwiye, Papa nawe wari wihaze yiyemeje kurwanya abapolisi ariko bamufata bugwari bamwambika amapingu bamujyana ubwo.
Nta kindi cyakurikiyeho kwari ugutabara inkomere, abaturanyi bitabaza uburyo bwa gakondo bazana ingombyi baheka Mama na wa mugabo Papa yari yamennye umutwe, iryo joro twerekeza kwa muganga dore ko nanjye uretse kwikomeza bya gisore amagara yancikaga numva.
Twageze kw’ ivuriro ryari hafi y’ iwacu basanga yaba Mama ndetse na wa mugabo ibyabo bikomeye, babashyira muri ambulance babajyana ku bitaro bikuru njye nsigara aho mvurwa ibikomere byari mw’ isura ndetse n’ akaboko kari kavunitse cyane….urebye umubiri wose bankoragaho ngatonekara, birumvikana ntabwo nongeye kumenya ibya Mama.
Nyuma y’ iminsi itatu ndi kwa muganga, nari ndwajwe n’umusore twari duturanye wari umaze iminsi ibiri gusa arongoye.
Kuri icyo gicamunsi nibwo nari kwa muganga, nari nicaye hanze nota akazuba, ngiye kubona mbona mukuru wanjye Vena ampingutseho.
Yaje ansanga angezeho arahagarara, anyitegerezanya agahinda kenshi nyuma y’ umwanya utari muto ntabwo yigeze ansuhuza ahubwo yicaye kw’ ibuye ryari imbere yanjye maze arambwira ati,
Vena-“Sam! Umbabarire kugutererana nkaba nkugezeho ntinze, nanjye si njye nimugoroba nibwo nahamagawe mu biro by’ abari bayoboye amahugurwa twari turimo bambwira ibyabaye niko kuzinduka iya rubika nza”
Njyewe-“Oya…oya Vena iyo uba uhari ntabwo biba byarabaye”
Vena-“Ihangane Sam! Nta kindi nakubwira, ibyabaye byaciye igikuba bibonye ntarurimo, ni urusyo rwakorejwe umuryango wacu kuva isi ikiremwa ntaho twari kurucikira”
Namusubije ariko kandi mubaza nti,
Njyewe-“Nta kundi, None se Mama ameze ate?”
Vena yongeye kwitsa nyuma y’ akanya katari gato atuje maze arambwira ati,
Vena-“Sam! Uri umuvandimwe wanjye ukaba amaraso yanjye, uri uwo ntahisha kuko iteka nzaguhishaho mu gihe nzaba ngihiriwe no kukugira, mwene Mama ndagusabye ngo ube umugabo muri ibi bihe”
Yakomeje kumbwira ayo magambo nkomeza guhumeka insigane, ubwoba buranyica ntangira gutekereza nabi, numvaga mukuru wanjye Vena asa naho ari gusegura inkuru mbi yari igiye kwinjira mu matwi yanjye.
Vena yakomeje kumbwira ati,
Vena-“Sam! Ntabwo nari nzi ko ibi bihe bizaza nkisanga mu bihe bikomeye byo kwiheba ndi imfura mu muryango, ntabwo nacyekaga ko umunsi umwe Papa azashyira iherezo ku byishimo by’ umuryango ariko umunyarwanda niwe witegereje maze aravuga ati akaje karemerwa”
Ako kanya nongeye kubaza mukuru wanjye nti,
Njyewe-“Ariko se ko numva uvugira mu migani urabona uko meze uku nabona imbaraga zo kurwana n’ ubwenge nsobanura imigani kandi uzi neza ko ubwenge mfite ari bucye? Mbwira inkuru mbi n’ ubundi niyo uri gusasira nkaho ibikwiye”
Vena yongeye gutuza umutima maze arambwira ati,
Vena-“Sam! Mama ntabwo byagenze neza…”
Narashigutse mvuga cyane nti,
Njyewe-“Ngo? Oya…oya ntabwo bishoboka, Mama yapfuye?”
Amarira y’ umusore adatemba ajya mu nda ntabwo nabashije kuyahagarika yazenze mu maso ndwana no kubaza Vena inshuro n’ inshuro niba koko Mama yavuye mu mubiri, Vena nawe ansubiza ambwira ati…,
Vena-“Humura Sam! Mama ntabwo yavuye mu mubiri aracyari muzima, tuza umutima isaha y’ Imana ntabwo iragera”
Amaze kunturisha mukuru wanjye Vena yarambwiye ati,
Vena-“Sam! Ubu ndagira ngo wirememo imbaraga zo kwakira ibyo tutabasha guhindura, muri aka kanya ndagusabye wihangane ube umugabo kuko ngiye kukubwira amagambo akomeye, ndabizi neza urababaye ndetse umubiri ntukoroheye ariko burya ngo uwanyagiwe araninyarira bikumira rimwe twese duhuje umutima umenetse kandi ugomba komorwa natwe ubwacu”
Vena yakomeje kumbwira ati,
Vena-“Sam! Ubu naje mvuye ku bitaro bikuru aho Mama na muyobozi barwariye, abaganga banyicaje bambwiye inkuru mbi ko Mama yagize ikibazo gikomeye akavunika uruti rw’ umugongo kuburyo ingaruka z’ ubwo bumuga zishobora kuzamutera kutazongera kugira icyo yimarira”
Mu kubyumva nongeye gucika intege numva n’ iteme ry’ igiti kimwe nari ndegetseho ngo nkomeze ubuzima rirarindimutse ikiniga kiramfata ngize ngo mvuge biranga.
Mukuru wanjye yongeye kumbwira ati,
Vena-“Sam! Ubu ntaho duhagaze kuko na Papa ubu yamaze gukorerwa idosiye, agiye kuburana ku byaha yakoze by’ ihohotera, gukubita no gukomeretsa n’ ibindi uruhuri numvishe bavuga ko byanga byakunda azakatirwa imyaka itari munsi y’ itanu niba nibuka neza, rero mwana wa Mama ndagusabye ngo wakire ko ubuzima buhindutse kandi umfashe twakire ibyo tutabasha guhindura”
Muri ako kanya nakomeje kumva inkota y’ agahinda incengera mu mubiri buhoro buhoro, namaze umwanya utari muto ntari aho nari ndi icyo gihe, sinzi uko byaje nongera kwibuka za nzozi narose rya joro ubwo nari nuriranye igiti ikiziriko nabara gatatu ngo nizirike mw’ ijosi ishami rigacika ngahanuka….
Nongeye kugarura ubwenge maze mbaza Vena nti,
Njyewe-“Ariko se imbarutso y’ ibi byose yabaye iyihe Vena? Niki cyateye Papa kurya amavubi agakora ibara risunikiye ubuzima bwacu mu nyenga y’ umuriro koko?”
Vena yikije umutima ubugira kabiri maze aranyitegereza niko kugorora ijwi arambwira ati………………………………………………
Ntuzacikwe na Episode ya 9 yiyi nkuru “UWANDEMEWE” ku munsi w’ ejo
RWIBUTSO EDDY /UMURYANGO.RW
Ibitekerezo
Uriya musaza arakara nabi
Uriya musaza arakara nabi
Yoo,uwunyagiwe araninyarira koko.hhhh mwihangane vena na samu