Uwatorewe guhagararira Afurika muri Miss Universe 2025 yeguye nyuma y’iminsi itatu
Yanditswe: Tuesday 25, Nov 2025
Olivia Yacé, umukobwa w’Umunya-Côte d’Ivoire wabaye igisonga cya kane (4th Runner-Up) mu irushanwa rya Miss Universe 2025, yatangaje ko yikuyemo ku mwanya wa Miss Universe Africa & Oceania, ndetse agahagarika inshingano zose yari yahawe muri iri rushanwa.
Iki cyemezo cyatangajwe ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere tariki 24 Ugushyingo 2025, n’akanama ka Miss Côte d’Ivoire (COMICI), kavuga ko Yacé yakuyeho inshingano zose yahawe n’umuryango wa Miss Universe.
Mu butumwa bwe, Olivia Yacé yavuze ko icyemezo yafashe gishingiye ku ndangagaciro ze zikomeye zirimo: Icyubahiro, agaciro, ubuhanga n’ubudasa.
Yongeyeho ko akomeje kwiyemeza guhagararira Afurika mu kuri no mu mutima usobanutse, ashyira imbere ubutumwa bwe bukomeye agira ati: “Iki ni igihe cya Afurika.”
COMICI yanavuze ko Olivia azasubiza ku mugaragaro umukobwa wari wamuhaye ikamba (yari yasimbuye), kugira ngo byemezwe n’uyu muryango kandi nta muntu n’umwe ube atazi iby’iki cyemezo.
Olivia Yacé yitabiriye irushanwa rya 74 rya Miss Universe ryabereye i Bangkok muri Thailand ku wa 21 Ugushyingo 2025, aho yashimishije abantu benshi kubera ubwenge n’ubuhanga yagaragaje mu gusubiza ibibazo.
Yaje kurangiza iri rushanwa ari igisonga cya kane (4th Runner-Up), ndetse yambikwa kandi ikamba rya Miss Universe Africa & Oceania, arusha abandi bakobwa muri uyu mugabane.
Mu banyacyubahiro batoranyijwe nk’abami b’uturere (continental queens), Olivia Yacé yaje ahagarariye: Africa & Oceania – Olivia Yacé (Côte d’Ivoire); Europe & Middle East – Julia Ann Cluett (Malta), Asia – Zhaona Zena (China) ndetse na Amerika – Stephany Abasali (Venezuela).
Fátima Bosch wo muri Mexico yegukanye ikamba nyamukuru rya Miss Universe 2025, mu gihe Ahtisa Manalo wo muri Philippines yabaye igisonga cya Gatatu.
Iri rushanwa ryakurikiranwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, ndetse bamwe mu bafana bavuze ko Olivia na Ahtisa bagombaga guhabwa imyanya iruta uko byagenze.
Hari n’uwavuze ko ikamba ryegukanywe na Fátima ritari rikwiriye, ariko Perezida wa Miss Universe Organization, Raul Rocha, yahise abinyomoza.
Olivia Yacé ni umwe mu bakobwa bafite icyubahiro gikomeye muri Miss Universe, ndetse n’ubu asiga amateka akomeye mu mateka y’abahagarariye Afurika ku rwego mpuzamahanga.
Olivia Yacé yaretse ikamba rya Miss Universe Africa and Oceania nyuma y’iminsi micye aryambitswe
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *